Burkina Faso yatangiye gufatira ibirombe bya zahabu by’abanyamahanga
Muri Burkina Faso, Guverinoma yashyizeho gahunda yo gufatira ibirombe byose bya zahabu bifitwe na sosiyete z’abanyamahanga muri icyo gihugu. Ibyo ngo birakorwa mu rwego rwo kuzamura ubukungu bw’igihugu biturutse mu mutungo kamere wacyo, nk’uko byemejwe na Minisitiri w’Intebe wa Burkina Faso, Ouédraogo Jean Emmanuel.

Mu ijambo yanyujije kuri televiziyo y’igihugu, Minisiteri w’intebe Ouédraogo yasobanuye ko Guverinoma y’igihugu cye, igiye kongera ubushobozi bw’ikigo gishinzwe ibijyanye n’amabuye y’agaciro (Société de Participation Minière du Burkina /SOPAMIB), kuko ubu icyo kigo ngo cyamaze no gutangira iyo gahunda, aho cyamaze no gufatira ibirombe bya zahabu by’ahitwa Boungou na Wahgnion, ibyo bikaba bisanzwe bicukurwagamo na sosiyete yitwa ‘Endeavour Mining’ y’Abongereza.
Minisitiri w’Intebe Ouédraogo asobanura iby’iyo gahunda, yagize ati “Gushyira ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu nshingano za SOPAMIB bizakomeza, kandi birimo birakorwa mu rwego rw’impinduka zikomeye zirimo gukorwa, hagamijwe gusubiza imicungire y’umutungo kamere mu biganza bya Leta”.
Mu 2023, nibwo Burkina Faso yavuguruye itegeko ryayo rigenga ibijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, hagamijwe ko Leta yajya ibugiramo uruhare rukomeye, ndetse n’abashoramari b’Abanya-Burkina Faso bashishikarizwa gushora muri iyo bizinesi yo gucukura no gutunganya amabuye y’agaciro.
Guverinoma ya Burkina Faso iyobewe n’igisirikare muri iki gihe, ngo yiyemeje ko igomba gukura inyungu nyinshi muri ubwo bucukuzi bw’amabuye ya zahabu, kuko ari kimwe mu bikorwa by’ubukungu kitigeze gihungabanywa cyane n’ibibazo by’umutekano mucye, byakomeje kurangwa muri icyo gihugu, bivugwa ko bitezwa n’imitwe y’iterabwoba yitwaza intwaro, ishingira ahanini ku idini ya kiyisilamu.
Guhera igihe habaga ‘Coup d’état’ hahirikwa ubutegetsi bwa gisivili, bukajya mu maboko y’igisirikare mu mwaka wa 2022, Burkina Faso yakomeje gukora ibikorwa byo kwitandukanya n’abanyaburayi, ahubwo igakomeza umubano wayo n’u Burusiya yaba mu bijyanye n’umutekano ndetse no mu bijyanye n’ubukungu.
Ibijyanye n’iyo mikoranire myiza n’u Burusiya nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru BBC, mu cyumweru gishize, Guverinoma ya Burkina Faso yatanze amasezerano mashya ajyanye n’ubucukuzi bwa zahabu kuri sosiyete yo mu Burusiya ya Nordgold, icukura zahabu mu kirombe giherereye ahitwa Plateau-Central.
Ohereza igitekerezo
|