Burkina Faso: Ubutegetsi bw’inzibacyuho buyobowe n’igisirikare buzamara indi myaka itanu mbere y’amatora

Muri Burkina Faso, Perezida Ibrahim Traore, azaguma ku butegetsi mu yindi myaka itanu iri imbere, izatangira kubarwa uhereye ku itariki 2 Nyakanga 2024, nk’uko byemejwe n’Inama ngishwanama yateraniye i Ouagadougou ku matariki 25-26 Gicurasi 2024.

Captain Ibrahim Traoré, Perezida wa Burkina Faso
Captain Ibrahim Traoré, Perezida wa Burkina Faso

Muri iyo Nama ngishwanama yari iteraniyemo abagize sosiyete sivile, inzego z’umutekano, abadepite bo mu nzibacyuho, n’abahagarariye amwe mu mashyaka ya politiki kuko amenshi muri yo ataje muri iyo nama.

Mu itangazo ryasohowe na Col. Moussa Diallo, Perezida wa Komite ishinzwe gutegura iyo nama ngishwanama yo ku rwego rw’Igihugu, nyuma y’ibyo biganiro, yagize ati, "Igihe inzubacyuho izamara ni amezi 60, abarwa uhereye ku itariki 2 Nyakanga 2024.”

Burkina Faso ni kimwe mu bihugu by’Afurika y’Uburengerazuba biherutse gukorwamo ‘coup d’Etat’ zikozwe n’igisirikare cyabaga gishinja Guverinoma zatowe n’abaturage kuba zarananiwe gukora ibyo zaseranyije abaturage.

Ubutegetsi bw’igisirikare bw’inzibacyuho buriho muri Burkina Faso kuva muri Nzeri 2022, nyuma ya Coup d’Etat yakuyeho Lt. Col. Paul Henri Sandaogo Damiba wari umaze amezi umunani gusa ku butegetsi, nyuma y’uko nawe yari yagiyeho akoze Coup d’Etat yavanyeho Perezida wari waratowe n’abaturage Roch Marc Kaboré.

Guverinoma y’inzibacyuho iyoboye Burkina Faso muri iki gihe, yemejwe hashingiwe ku itegeko nshinga, yemezwa n’inteko ishinga amategeko, ikaba igizwe na bamwe mu basirikare bakuru, sosiyete sivile, ndetse n’abayobozi b’umuco n’abanyamadini, ikaba yari yahawe inshingano zo gutegura amatora Muri Nyakanga 2024.

Capt. Ibrahim Traore uyoboye iyo Guverinoma guhera mu 2022, yakomeje kugorwa no kunanirwa gukemura ibibazo bibangamiye umutekano wa Burkina Faso, kuko kugeza ubu, hafi kimwe cya kabiri cy’ubutaka bwa Burkina Faso kitagenzurwa na Guverinoma nk’uko bitangazwa n’Ikinyamakuru Jeune Afrique.

Icyo gihugu cya Burkina Faso cyakomeje kwibasirwa n’ibitero by’imitwe ishingiye ku idini ya Kiyisilamu ifite aho ihurira n’imitwe ya al-Qaida na Islamic State. Abasivili babarirwa mu bihumbi bamaze kwicirwa muri ibyo bitero mu gihe abandi bagera muri Miliyoni 2 bahunze bakava mu byabo, bigakurikirwa no guhura n’ibibazo by’inzara ikabije aho bahungiye.

Ubutegetsi buriho muri Burkina Faso kandi bwahagaritse imikoranire n’u Bufaransa bwari bumaze imyaka myinshi bwarohereje ingabo zabwo muri icyo gihugu mu rwego rwo guhashya iyo mitwe y’abarwanyi ishingiye ku idini ya kiyisilamu, ahubwo Burkina Faso itangira gukorana n’u Burusiya.

Perezida Traore nawe azaba yemerewe kwiyayamaza mu matora ya Perezida wa Repubulika mu gihe iyo nzibacyuho y’imyaka itanu izaba ishize nk’uko bikubiye muri uwo mwanzuro w’inama ngishwanama.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka