Burkina Faso: Perezida Roch Kabore yatawe muri yombi n’igisirikare

Perezida Roch Kabore wa Burkina Faso yatawe muri yombi n’Igisirikare aho ubu afungiye muri kimwe mu bigo bya Gisirikare, kiri mu murwa mukuru i Ouagadougou.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, bitangaza ko abatuye hafi y’urugo rwa Perezida Roch Kabore baraye bumvise urusaku rw’amasasu.

Bavuga kandi ko zimwe mu modoka z’umukuru w’igihugu zigaragara ko zarashweho amasasu menshi ndetse zikaba ziriho amaraso.

Nk’uko Reuters yabitangaje, amakuru yatanzwe na bamwe mu basikirikare barinda Perezida Roch Kabore ndetse na bamwe mu Badipolomate bo mu bihugu byo ku mugabane w’u Burayi bo muri Burkina Faso, avuga ko Perezida Roch Kabore yatawe muri yombi nyuma y’uko mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru urugo rwe ruri i Ouagadougou rugoswe n’abasirikare bari bafite imbunda za rutura.

Kuri iki Cyumweru, Guverinoma y’iki Gihugu yari yahakanye amakuru yo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Kabore, ivuga ko ari ibihuha.

Abasirikare batavuga rumwe n’ubuyobozi bwa Perezida Roch Kabore ni bo bivugwa ko bamutaye muri yombi aho bamaze iminsi basaba gushyigikirwa mu kurwanya imitwe ivuga ko igendera ku mahame ya Kisilamu.

Kuri iki Cyumweru kandi humvikanye urusaku rw’amasasu n’imbunda ziremereye mu bigo bya gisirikare bitandukanye muri Burkina Faso.

Imodoka yo muri Perezidansi ya Burkina Faso yarashwe
Imodoka yo muri Perezidansi ya Burkina Faso yarashwe

Urwo rusaku rw’umvikanye mu bigo bibiri bya gisirikare biherereye mu murwa mukuru, Ouagadougou n’ibindi bibiri mu Majyaruguru, harimo icyitwa camp Sangoulé Lamizana na Camp Baba Sy, byombi biherereye mu murwa mukuru.

Ni mu gihe abaturage bari babyukiye mu myigaragambya bavuga ko bashyigikiye igisirikare kitavuga rumwe n’ubuyobozi bwa Perezida Kabore, aho banagiye ku biro bikuru by’ishyaka rye.

Kugeza ubu Guverinoma y’iki Gihugu ntacyo iratangaza kuri aya makuru muri iki Gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika, ahamaze iminsi hari umwuka utari mwiza kubera ibikorwa byo kwica abasivili n’abasirikare, byakorwaga n’imitwe ivuga ko igendera ku mahame akarishye ya Kisilamu nka Islamic State na Al Qaeda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka