Burkina Faso: Lt. Col. Damiba wahiritswe ku butegetsi yahunze

Lt Col Paul-Henri Damiba wayoboraga Burkina Faso, akaza gukorerwa Coup d’Etat ku wa 30 Nzeri 2022, yemeye kurekura ubutegetsi atarwanye ahita ahungira muri Togo, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Associated Press cyahamije ko atakiri mu gihugu cye.

Lt Col Paul-Henri Damiba yahunze
Lt Col Paul-Henri Damiba yahunze

Byatangajwe ko yahungiye muri Togo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Ukwakira 2022, gusa ntihavuzwe niba azagumayo.

Lt Col Damiba yakuwe ku butegetsi na Capitaine Ibrahim Traoré, ndetse nyuma aza no kwakira ubwegure bwe.

Bivugwa ko Lt Col Damiba yeguye agamije kugabanya ingaruka zashoboraga kuba ku bantu no ku bikorwa remezo, iyo atemera kurekura ubutegetsi mu mahoro.

N’ubwo Lt Col Damiba yemeye kuvanwa ku butegetsi, yasabye ko bagomba kumurindira umutekano, maze asaba umusimbuye gukomeza inzira y’ubwiyunge, kwemera ko ubutegetsi buzasubizwa abasivile mu gihe cy’imyaka ibiri nk’uko byemejwe mu masezerano n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburengerazuba (CEDEAO).

Muri Burkina Faso, mu mwaka umwe hamaze kuba ihirikwa ry’ubutegetsi inshuro ebyiri, iryabaye muri Mutarama 2022 ari nabwo Lt Col Damiba yahise afata ubutegetsi, ahiritse Roch Kaboré ubwo yashinjwaga kunanirwa guhangana n’imitwe ya Kiyisilamu, ihungabanya umutekano muri icyo gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ltc Damiba,ahirik,ubutegetsi!!none,Capten,Traore,naw,aramuhiritse!ndi,Damiba,narikurwana,kugezakw,isasuryanyuma!amarankayabonyen,ay,iki?Ltc,kweri?jyenarwan,umuhenerezo!!!imbundazigataka.

Alexis Rugwizangoga yanditse ku itariki ya: 3-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka