Burkina Faso: Lt Col Damiba wafashe ubutegetsi yavuze ko yiteguye kubusubiza

Umuyobozi mushya w’Ingabo za Burkina Faso, Lt Col Paul-Henri Damiba, yasezeranyije ko ubwo ibihe bizaba bisubiye kuba byiza, azasubiza ubuyobozi, igihugu kigasubira kuyoborwa hagendewe ku Itegeko Nshinga.

Lt Col Paul-Henri Damiba
Lt Col Paul-Henri Damiba

Ubwo yatangaga imbwirwaruhame bwa mbere kuva yafata ubutegetsi, Lt Col Damiba, ku wa Kane taliki 27 Mutarama 2022 ari kuri Televiziyo y’igihiugu, yavuze ko yiteguye kuva ku butegetsi.

Yagize ati “Ubwo ibihe bizaba bimeze neza, hanagendewe kandi ku gihe ntarengwa kizatangwa n’abaturage bacu, mbasezeranyije ko igihugu kizasubira kuyoborwa mu buryo busanzwe hashingiwe ku Itegeko Nshinga”.

Uwo muyobozi atangaje ibyo mu gihe ku wa Mbere taliki 24 Mutarama 2022, yayoboye imyigaragambyo yirukanye Perezida Roch Kaboré, aho yamushinjaga kuba yarananiwe gukumira ihohoterwa rikorwa n’abarwanyi ba Leta ya Kisilamu.

Lt Col Damiba w’imyaka 41, yavuze ko azahura n’abahagarariye ibyiciro bitandukanye, kugira ngo bumvikane ku cyerekezo cy’ivugurura.

Yongeyeho ko Burkina Faso ikeneye abafatanyabikorwa mpuzamahanga kuruta mbere hose, nyuma yo kwamagana ihirikwa ry’ubutegetsi.
Ati “Ndahamagarira amahanga gushyigikira igihugu cyacu, kugira ngo gishobore kuva muri iki kibazo vuba na bwangu."

Ku wa mbere, igisirikare cyari cyatangaje ko cyafashe ubutegetsi kibinyujije kuri Televiziyo y’igihugu. Umusirikare mukuru icyo gihe yavuze ko umutekano umeze nabi, ari yo mpamvu igisirikare cyafashe umwanzuro wo gufata ubutegetsi.

Perezida Kaboré yashinjwaga kuba adashyira imbaraga mu bikorwa byo guhagarika inyeshyamba za Leta ya Kisilamu.
Ni mu gihe Lt Col Damiba yabaye ku isonga mu kurwanya izo nyeshyamba, aho bishimangirwa no kuba yaranditse igitabo kuri iyo ngingo mu mwaka ushize wa 2021.

Burkina Faso nicyo gihugu cya gatatu cya Afurika y’Iburengerazuba kibayemo ihirikwa rw’Ubutegetsi bikozwe n’igisirikare.

Muri Guinea na Mali nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi, bafatiwe ibihano by’ubukungu n’Umuryango w’Ubukungu uhuza ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika (ECOWAS).

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko kuri uyu wa Gatanu taliki 28 Mutarama 2022, haza guterana inama ya ECOWAS hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga, ikaza kuba ari inama y’igitaraganya igamije kwiga ku kibazo cy’ihirikwa ry’ubutegetsi riherutse kuba muri Burkina Faso, aho Roch Marc Christian Kaboré w’imyaka 64, yafunzwe n’igisirikare kiyobowe na Lt Col Paul-Henri Sandaogo Damiba, wanafashe ubutegetsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka