Burkina Faso: Igisirikare cyemeje ko cyahiritse ubutegetsi bwa Roch Kaboré

Igisirikare cya Burkina Faso cyatangaje ko cyamaze guhirika ubutegetsi bwa Perezida Roch Kaboré, gihagarika Itegeko Nshinga, gisesa Guverinoma n’Inteko Ishinga Amategeko ndetse gifunga imipaka.

Igirikare cyatangaje ko cyahiritse ubutegetsi muri Burukina Faso
Igirikare cyatangaje ko cyahiritse ubutegetsi muri Burukina Faso

Ibi byatangajwe kuri televiziyo ya Leta, n’umusirikare mukuru wavuze ko Guverinoma n’Inteko Ishinga Amategeko byasheshwe, iryo tangazo rikaba ryashyizweho umukono na Lt Col Paul-Henri Sandaogo Damiba.

Kugeza ubu aho Kaboré aherereye ntiramenyekana neza, ariko muri iri tangazo ryasomwe n’uyu musirikare, rivuga ko abafunzwe bose bari ahantu hizewe.

Ihirikwa ry’ubutegetsi muri Burkina Faso rije nyuma y’umunsi umwe, ubw mu ijoro ryo ku Cyumweru urugo rwa Kaboré ruri i Ouagadougou rugoswe n’abasirikare bari bafite imbunda za rutura.

Gusa Guverinoma y’icyo gihugu yari yahakanye amakuru yo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Roch Kaboré, ivuga ko ari ibihuha.

Perezida Roch Kaboré ubu afungiye ahantu hatazwi
Perezida Roch Kaboré ubu afungiye ahantu hatazwi

Igisirikare cya Burkina Faso cyari kimaze iminsi kitavuga rumwe n’ubuyobozi bwa Perezida Roch Kaboré, kivuga ko Guverinoma ye yananiwe kurwanya imitwe ivuga ko igendera ku mahame ya Kisilamu irimo Al Qaeda na Islamic State, yakomeje guhitana abasivili ndetse n’abasirikare.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka