Burkina Faso: Guverinoma iyobowe n’igisirikare yongereye igihe cy’inzibacyuho
Itegeko ryashyizweho umukono na Perezida w’inzibacyuho muri Burukina Faso, Lt Col Paul-Henri Sandaogo Damiba kuri uyu wa kabiri tariki 01 werurwe 2022, ryemeje ko izamara ku butegetsi amezi 36 (imyaka 3) mbere y’uko amatora aba.

Ni igihe kizabarwa guhera ku wa Gatatu w’iki cyumweru, umunsi Lt Col Sandaogo Damiba, azarahirira kuyobora Burkina Faso mu nzibacyuho.
Icyo gihe cy’imyaka itatu cyemejwe na Lt Col Damiba, nyuma y’uko akanama kari kashyizweho na Guverinoma ko kari kasabye ko inzibacyuho itarenza amezi 30.
Iryo tegeko riteganya ko President w’inzibacyuho hamwe n’abagize Guverinoma 25 barimo na Minisitiri w’Intebe, batazaba bemerewe kwiyamamaza mu matora y’abazasimbura abo mu nzibacyuho, yaba ay’Umukuru w’igihugu, ay’Abadepite ndetse n’ay’Abayobozi b’inzego z’ibanze.
Iyi Guverinoma y’inzibacyuho mu nshingano zayo z’ibanze, harimo n’iyo guhashya imitwe y’iterabwoba no kugarura umutekano mu gihugu.
Lt Col Paul-Henri Sandaogo Damiba, ayoboye Burkina Faso mu nzibacyuho izamara amezi 36, nyuma yo guhirika ubutegetsi bwa Roch Marc Christian Kaboré, kuri ubu uri i Ouagadougou aho acungishijwe ijisho.
Yahiritswe ku butegetsi mu gihe yashinjwaga kugira intege nke mu mugambi wo guhashya imitwe y’iterabwoba no kureberera ibikorwa bya ruswa no kunyereza umutungo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|