Burkina Faso: Cap Ibrahim Traoré yabaye Perezida ku mugaragaro

Cap Ibrahim Traoré yabaye Perezida w’inzibacyuho wa Burkina Faso ku mugaragaro, nyuma yo guhirika ubutegetsi bwariho, muri ‘Coups d’Etat’ iheruka muri icyo gihugu, akaba yaremejwe ku wa Gatatu tariki 5 Ukwakira 2022.

Cap Ibrahim Traoré
Cap Ibrahim Traoré

Cap Traoré aganira na Radio mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, ku wa Mbere tariki 3 Ukwakira 2022, yavuze ko bitazafata igihe kirekire ngo ubutegetsi buve mu maboko y’igisirikare busubizwe mu y’abasivili.

Nk’uko byatangajwe kuri Televiziyo y’igihugu n’Umuvugizi w’Ishyaka ‘MPSR’ (Mouvement Patriotique pour la Sauvegarde et la Restauration), Cap Kiswendsida Farouk Azaria Sorgho, yagize ati “Perezida w’ishyaka rya MPSR arubahiriza inshingano z’Umukuru w’igihugu n’iz’Umugaba mukuru w’ikirenga w’Ingabo z’igihugu, nk’uko biteganywa n’itegeko rya ‘Acte fondamental’, ryuzuza Itegeko Nshinga rya Burkina mu gihe hategerejwe itorwa ry’itegeko rigenga ibijyanye n’inzibacyuho”.

Itegeko ‘Acte’ ryatowe ejo ku wa Gatatu tariki 5 Ukwakira 2022, rivuga ko mu gihe hategerejwe “Ishyirwaho ry’inzego z’inzibacyuho, ishyaka rya MPSR, rizakomeza kurinda ubwigenge bw’igihugu, kurinda imbibi z’igihugu, kubahiriza amasezerano mpuzamahanga Burkina Faso yasinye...”

Itegeko Nshinga ry’icyo gihugu ryari ryabaye rihagaritswe nyuma ya Coup d’Etat ku wa Gatanu, ryasubijweho, kandi rirubahizwa uretse ingingo zaryo zinyuranyije na Acte fundamental.

Nyuma yo guhirika ku butegetsi Lieutenant-colonel Paul-Henri Sandaogo Damiba, na we wari wafashe ubutegetsi akoze coup d’Etat muri Mutarama 2022, Cap Ibrahim Traoré w’imyaka 34, abaye Perezida wa mbere muto ku rwego rw’Isi.

Mu gufata ubutegetsi ku ngufu, yashinjaga uwamubanjirije “kuba ntacyo akora ku kibazo cy’umutekano kirushijeho gukomeza kwiyongera no kuba hari igice kinini cy’igihugu cya Burkina, kitakigenzurwa na Leta cyane cyane ku ruhande ruhana imbibi n’igihugu cya Mali na Niger.

Ku wa kabiri tariki 4 Ukwakira 2022, Perezida Ibrahim Traoré yakiriye itsinda ry’abantu baturutse mu Muryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburengerazuba (CEDEAO), baje kureba uko ibibazo bimeze nyuma y’iminsi mikeya hakozwe Coup d’Etat, ariko ngo batashye bafite icyizere ko ibintu bizagenda neza nk’uko byatangajwe na Mahamadou Issoufou, wahoze ari Perzida wa Niger, akaba yari n’umwe mu bagize iryo tsinda ryaje muri Burkina Faso.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka