Burkina Faso: Blaise Compaoré yasabiwe gufungwa imyaka 30

Ubushinjacyaha bwa Gisirikare muri Burkina Faso kuri uyu wa kabiri tariki 08 gashyantare 2022, rwasabiye igifungo cy’imyaka 30 uwahoze ari Perezida w’icyo gihugu, Blaise Compaoré.

Compaoré kuri ubu uri mu buhungiro muri Côte d’Ivoire, arashinjwa kuba ari we wari ku isonga mu gutanga itegeko ryo kwica uwo yasimbuye, Thomas Sankara, mu 1987.

Thomas Sankara yishwe hamwe n’itsinda ry’abantu 12 mu ihirikwa ry’ubutegetsi ryakozwe mu 1987.

Compaoré yashinjwe icyo cyaha nyuma yo kuvanwa ku butegetsi mu mwaka wa 2014, akaba yasabiwe icyo gihano adahari.

Undi baburanaga mu rubanza rumwe wasabiwe igifungo cy’imyaka 30, ni umusirikare wayoboraga itsinda ryari rishinzwe kumurinda, Hyacinthe Kafando, bivugwa ko ariwe wayoboye agatsiko kishe Thomas Sankara, hamwe n’abo bakoranaga ku itariki ya 15 Ukwakira 1987.

Hyacinthe Kafando nawe yaburanishijwe adahari, kuko ari mu buhungiro kuva mu mwaka wa 2016.

Mu bareganwa hamwe na bo uko ari 14, usibye abo babiri bari mu buhungiro, abanda 12 bose bitabiriye iburanisha kuva urubanza rwatangira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka