Burkina Faso: Abantu 18 baguye mu bitero by’ubwiyahuzi

Nk’uko byatangajwe n’inzego z’umutekano muri Burkina Faso, abanatu 18 bapfuye muri abo 16 ni abakorerabushake bakorana n’igisirikare, bagabweho ibitero bibiri by’ubwiyahuzi mu Majyaruguru y’icyo gihugu.

Igitero cya mbere cyagabwe kuri abo bakorerabushake (volontaires pour la défense de la patrie ‘VDP’) ahitwa i Rakoegtenga mu Mujyaruguru y’igihugu, gihitana ubuzima bw’abantu barindwi, barimo batandatu b’abakorerabushake n’umusivili umwe.

Igitero cya kabiri cyagabwe mu Ntara ya Nayala (Mu Mujyaruguru y’u Burengerazuba), aho abiyahuzi bateze igico imodoka zari ziherekejwe n’abakorerabushake ba VDP, bica umusivili umwe n’abakorerabushake 10, nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wa VDP, wanavuze ko uretse abo bapfuye hari n’abandi benshi bakomeretse.

Ku rundi ruhande, Abarwanyi bo mu mtwe w’iterabwoba ugendera ku mahame y’idini ya Kiyisilamu, ari nabo ngo bagaba ibyo bitero by’ubwiyahuzi, abagera ku 10 barishwe mu bitero by’indege byagabwe n’igisirikare cya Burkina Faso mu ishyamba ry’ahitwa Dangara (Djibasso, Kossi).

Muri ibyo bitero byagabwe n’ingabo za Leta ya Bukina Faso, ngo hafashwe intwaro z’ubwoko butandukanye, za moto n’ibindi bikoresho binyuranye, kuko hari mu birindiro by’uwo mutwe w’iterabwoba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka