Burkina Faso: Abagera kuri 50 baguye mu gitero cyagabwe n’inyeshyamba

Umuvugizi wa Guverinoma ya Burkina Faso yavuze ko nibura abagera kuri 50 ari bo baguye mu gitero cyagabwe n’abantu bitwaje intwaro mu mudugudu umwe uherereye mu Majyaruguru ya y’icyo gihugu.

Abo bitwaje intwaro ngo bateye mu ijoro ryo ku cyumweru tariki 12 Kamena 2022, batera ahitwa muri Komini ya Seytenge mu Ntara ya Seno, ihana imbibi n’aho abarwanyi b’imitwe ya Al-Qaeda na ISIS bakunze kubarizwa.

Kuri wa Mbere tariki 13 Kamena 2022, Umuvugizi wa Guverinoma ya Burkina Faso, Lionel Bilgo, yagize ati “Kugeza ubu, igisirikare kimaze kubona imirambo 50, kandi umubare w’abapfuye ushobora kuzamuka”.

N’ubwo umuvugizi wa Guverinoma yavuze ko hapfuye abantu 50, ariko umubare ukaba ushobora kwiyongera, hari umwe mu bashinzwe umutekano, ngo wabwiye ibiro ntaramakuru by’Abongereza ‘Reuters’ ku wa mbere ko hapfuye abagera ku 100, mu gihe umuturage umwe utuye muri ako gace we yabwiye icyo gitangazamakuru ko abagera ku 165 ari bo bapfuye.

Icyo gitero cyamaganywe n’Umuryango w’Abibumbye uvuga ko “cyatwaye ubuzima bw’abantu benshi cyane”, usaba n’abayobozi ba Burkina Faso kugeza ababikoze imbere y’ubutabera.

Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi nawo wamaganye icyo gitero usaba ko “Habaho iperereza rikagaragaza uko ubwo bwicanyi bwagenze”.

Abapolisi 11 ni bo biciwe muri ako gace ku wa Kane w’icyumweru gishize, tariki 9 Kamena 2022, bituma abasirikare ba Leta bategura ibikorwa bya gisirikare muri ako gace, bihitana abagera kuri 40 muri izo nyeshyamba.

Umuvugizi wa Guvernima ya Burkina Faso yavuze ko “Icyo gitero cy’izo nyeshyamba cyagabwe mu rwego rwo kwihimura kubera ibikorwa by’igisirikare cya Leta”.

Ati “Igihugu cyagabweho igitero gikomeye, ariko igisirikare kirimo gukora umurimo wacyo”.

Imiryango y’abagiraneza ikorera muri ako gace, ivuga ko abantu bagera ku 3000 bahunze uwo mudugudu wagabwemo igitero, bakajya gucumbika muri imwe mu mijyi ituranye nawo.

Guhera mu 2015, Burkina Faso yaranzwemo intambara zimaze guhitana ubuzima bw’abagera ku 2000 nk’uko bitangazwa n’Ikinyamakuru ‘Aljaazira’.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka