Bulgariya: Umudipolomate wo muri DRC yafatanywe ibiyobyabwenge bya miliyoni 50 z’Amadolari

Umudipolomate wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatawe muri yombi n’inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka muri Bulgaria nyuma yo gufatanwa n’abandi bantu babiri bashaka kwinjiza ibiyobyabwenge bifite agaciro ka miliyoni 50 z’amadolari y’Amerika.

Aba bafashwe tariki 18 Nyakanga 2025, ku mupaka uhuza Bulgaria na Turkiya nk’uko byatangajwe n’ikigo gishinzwe gasutamo, ndetse ubushinjacyaha bw’Akarere ka Haskovo, bukaba bwahise butanga ikirego cy’uwitwa JM w’imyaka 40 ukomoka muri DRC, wakoreshaga pasiporo y’abadipolomate.

Abandi bantu babiri bafatiwe muri icyo gikorwa, barimo Umugore w’imyaka 54 ukomoka mu Bubiligi, ndetse n’Umunya-Bulgaria wari utwaye iyo modoka. Aba bose bakekwaho icyaha cyo gushaka kwinjiza ibiyobyabwenge babyambukije umupaka wa Kapitan Andreevo ugabanya imbibi za Bulgaria na Turkiya.

Bivugwa ko aba bantu bari batwaye imodoka ifite ibirango (Plate number) byo muri Bulgaria, basanganywe ibiro 205.94 by’ikiyobyabwenge cya cocaine cyari gipakiwe mu mavarisi atanu.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Minisitiri w’umutekano imbere mu gihugu, yasobanuye ko ingano y’ibiyobyabwenge byafatanywe aba bantu, ari wo mubare munini wa cocaine yigeze gufatirwa ku butaka bwa Bulgaria.

Umushinjacyaha w’Akarere ka Haskovo Ivan Stoyano, yavuze ko bahise batabwa muri yombi mu gihe kingana n’amasaha 72 mbere y’uko dosiye yabo ishyikirizwa ubushinjacyaha. Yongeyeho kandi ko ibyo baregwa bihanishwa igifungo kuva ku myaka 15 kugeza kuri 20 n’ihazabu y’amafaranga yo muri Bulgaria angana 200.000 kugeza 300.000.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka