Bujumbura: Haravugwa ifatwa ry’Abanyarwanda bakajyanwa ahantu hatazwi

Amakuru yasakaye mu itangazamakuru ryo mu karere u Rwanda ruherereyemo, aravuga ko mu mujyi wa Bujumbura, inzego z’Umutekano zafashe Abanyarwanda benshi n’Abanyekongo b’Abanyamulenge zikabapakira amakamyo bakajyanwa ahantu hataramenyekana.

Ikamyo y’ibara ry’ubururu bwijimye itagaragara ku birango byayo ipakiye abo Banyarwanda n’Abakongomani, bivugwa ko ari iya Polisi y’Uburundi niyo bivugwa ko yabatwaye ahantu hatazwi.

Ibyo ngo byakozwe kuva mu masaha ya mu gitondo ku wa 16 Gashyantare 2025, mu duce twa, Buterere na Cibitoke, aho abasore ari bo bari bibasiwe.

Nta rwego rw’ubuyobozi mu Burundi rwigeze rutangaza iby’icyo gikorwa, ariko usibye n’abakuwe mu duce basanzwe batuyemo, ngo n’abanyeshuri b’Abanyarwanda n’Abanyekongo bari mu bafashwe.

Gupakirwa no kujyanwa ahatazwi ku Banyarwanda baba mu Burundi, biri kuba mu gihe muri icyo gihugu hari umwuka mubi n’ubutumwa bihembera amacakubiri, kubera igitutu cy’Intambara iri kubera mu Burasirazuba bwa Congo, aho umutwe wa M23 wamaze no gufata Umujyi wa Bukavu uhana imibi n’Uburundi.

Yandika kuri iki gikorwa, Moïse Nyarugabo, Umunyamategeko akaba n’uwo mu bwoko bw’Abanyamulenge, yasabye ko hubahirizwa uburenganzira bw’impunzi z’Abanyekongo b’Abanyamulenge.

Nyarugabo yabinyujije mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa X, bukubiyemo icyifuzo yagajeje kuri Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye.

Yagize ati: "Bwana Perezida wa Repubulika y’u Burundi. Mboherereje ubu butumwa nk’uburyo bwonyine bwo kububagezaho byihuse, ku byerekeye ifatwa ry’Abanyamulenge baba mu gihugu cyanyu, ryateguwe muri iki gitondo."

Nyarugabo yavuze ko abo Banyamulenge bari gutabwa muri yombi, bakiriwe n’u Burundi nk’impunzi imyaka myinshi ishize, mu gihe abandi bahatuye nk’abanyamahanga bahafite ibyo bakora.

Yavuze ko urutonde rw’Abanyamulenge benshi bafatiwe mu duce dutandatu two mu Burundi, harimo Nyabutege, Mutakura, Kamenge, Jabe, Mutanga, Kanyosha, abaturanyi ba Nyakabiga.

Nyarugabo yavuze kandi ko hari n’abafatiwe ku mupaka wa Gatumba uhuza DRC n’u Burundi, ku ya 8 Gashyantare 2025, batararekurwa na n’ubu.

Imvugo z’urwango za Perezida w’Uburundi nazo ziri kwiyongera

Ifatwa ry’aba baturage b’ibihugu bihana imbibi n’u Burundu, ryaba rishimangira n’ubundi ibisanzwe bivugwa muri kiriya gihugu.

Perezida Evariste Ndayishimiye w’Uburundi, amaze iminsi azenguruka mu Ntara by’umwihariko mu makomini ahana imbibi n’u Rwanda nk’ahitwa mu Kirundo, aho yashishikarije Abarundi kwanga Abanyarwanda.

Perezida Ndayishimiye yumvikanye abwira abanyakirundo, ko u Rwanda rushaka gutera Uburundi, bityo bakwiye kuryamira amajanja kuko ngo "baturanye n’umwanzi mubi ari we u Rwanda."

Perezida Ndayishimiye yabwiye abaturage ko u Rwanda rumuteye, mu masaha abiri gusa Uburundi bwaba bwamaze kubona insinzi.

Bukeye bwaho yasuye indi Ntara maze yigamba ko ingabo za Congo zifashwa n’iz’Uburundi, zikomeje gukubitwa inshuro, kandi ko byanze bikunze uko gutsindwa gufite ingaruka mbi ku Burundi, bityo ko yiteguye intambara igihe cyose u Rwanda rwaba ruteye Uburundi.

Yagize ati, "Twebwe ntabwo twakwemera gupfa nk’Abakongomani, abantu b’abagabo bakanuye bagapfa nk’ihene, apu! Twe ntabwo byashoboka tuzarwana kandi ibyo bashaka bazabyibonera".

Perezida Ndayishimiye kandi mbere gato, yari yumvikanye aganira n’abahagarariye ibihugu byabo mu Burundi, ko afite amakuru yizewe ko u Rwanda ruzatera Uburundi, ayo makuru akaba asa nk’aca igikuba gituruka ku ipfunwe ingabo z’Abarundi ziri kurwanira muri Congo zikomeje gutsindwa n’Umutwe wa M23.

Icyo gihe Perezida w’Uburundi yavuze ko intambara ya Congo idahagaze, Congo igakomeza gutakaza ibice byayo, haba hatahiwe Uburundi, ariko nta kindi yashingiragaho uretse kuba ingabo ze yohereje gufasha iza Congo, ubu ntahantu zisigaranye kuko n’izari zamanutse muri Bukavu, zamaze kuhirukanwa na M23, izindi zikaba zarafatiwe ku rugamba n’abarwanyi ba M23.

U Rwanda icyakora, rwakomeje kuvuga ko u Burundi bufasha Congo mu rugamba rugamije gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda, bakaba babikora bihishe inyuma yo kuvuga ngo bararwanya M23. Icyakora, uretse kuvuga ko ruzarinda inkiko zarwo n’umutekano muri rusange, nta na rimwe u Rwanda rwigeze ruvuga ko rufite umugambi wo gutera u Burundi.

Urwango rwa Ndayishimiye ku Rwanda si rushya kuko kuva yajya ku butegetsi, yakomeje kudashaka guturana neza n’u Rwanda kuko yafunze imipaka yo ku butaka yose ihuza Uburundi n’u Rwanda,maze byica ubuhanirane ku Banyarwanda n’Abarundi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibi kandi birakorwa na Nkurunziza wiyita ko ali umurokore.Ejobundi yali yagiye gusengera muli Amerika.Ajye amenya ko politike idashobora kujyana n’uburokore.

butuyu yanditse ku itariki ya: 17-02-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka