Brésil ibaye igihugu cya gatatu mu kugira abantu benshi bishwe na Covid-19

Hashize iminsi ine yikurikiranya igihugu cya Brésil kiza ku isonga mu gupfusha abantu bazira icyorezo cya Covid-19 aho abasaga ibihumbi 34 bamaze guhitanwa na cyo naho abasaga ibihumbi 614 bakaba bamaze kwandura.

Iyi mibare kandi, inzobere zikurikirana uko iki cyorezo gihagaze, zivuga ko ntaho ihuriye n’ukuri, ko Leta ya Brésil itangaza imibare mike cyane. Nubwo bimeze bityo ariko, Perezida Jair Bolsonaro akomeje kuvuga ko nta kibazo kiri mu gihugu cye.

Brésil ituwe n’abaturage miliyoni 212, ikaba ifite abaturage bakubye inshuro eshatu ab’igihugu cy’u Butaliyani, na cyo cyazahajwe n’iki cyorezo, kuko cyapfushije abasaga ibihumbi 33.

Brésil iza nyuma ya Leta zunze ubumwe za Amerika zapfushije abasaga ibihumbi 100, ndetse n’u Bwongereza bwapfushije abasaga ibihumbi 40.

Abaturage mu mijyi ya Brésil, cyane cyane Rio de Janeiro na Sao Polo, ibarirwamo abanduye benshi, bamaze iminsi ibiri mu myigaragambyo, bamagana uko Perezida Bolsonaro yitwaye imbere ya Covid-19.

Kugeza uyu munsi, Perezida Bolsonaro aracyasaba abaturage gukomeza ubuzima uko bisanzwe, ngo kuko Covid-19 atari indwara yababuza gukomeza akazi. Asaba abaturage kutubahiriza gahunda ya guma mu rugo, yagiye ishyirwaho na ba Guverineri b’Intara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka