Botswana: Perezida Duma Boko yarahiriye kuyobora igihugu

Perezida mushya w’igihugu cya Botswana yarahiriye imirimo ye kuri uyu wa gatanu tariki 8 Ugushyingo 2024, nyuma y’iminsi 10 yegukanye intsinzi agahigika ishyaka rimaze imyaka 60 ku butegetsi.

Muri ibi birori byabereye muri sitade ya Gaborone, Perezida Boko muri Kositimu y’ubururu bwerurutse, ishati year na karuvati y’umukara, yarahiriye imbere y’imbaga yari yitabiriye, maze abizeza kuzuzuza inshingano ahawe ndetse abizeza kutazabatenguha no kubabera indahemuka.

Ni umuhango witabiriwe n’abakuru b’ibihugu birimo Zimbabwe, Zambiya na Namibiya.
Hari hari kandi n’abandi baperezida bakiriho bayoboye Botswana ndetse n’abahagarariye abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu bihugu bimwe bya Afurika bagaragaje kwishimira iyi ntambwe ya Demukarasi igihugu cya Botswana cyateye.

Bimwe mu bikomeye bitegereje Perezida Boko, harimo ubukungu bw’igihugu cye no kumenya ahazaza ha Diyama nk’imwe mu mitungo Kamere igihugu cyubakiyeho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka