Boris Jonhson abaye Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza

Boris Jonhson wigeze kuba umuyobozi w’umurwa mukuru w’u Bwongereza, London, ni we umaze gutorerwa kuba Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza.

Boris Jonhson ni we Minisitiri w'Intebe mushya w'u Bwongereza
Boris Jonhson ni we Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza

Boris atowe nyuma yo gutsinda amatora akomeye y’ishyaka riri ku butegetsi ry’aba conservateur (conservative party) rigizwe n’ibikomerezwa by’abanyabikingi n’aborozi bakomeye.

Yatowe n’amajwi ibihumbi 92,153 ni ukuvuga 66.4% mu gihe uwo bari bahanganye witwa Jeremy Hunt yagize amajwi 46,656 ni ukuvuga 33,3% mu gihe abatoraga babarirwa mu bihumbi 160,000.

Akimara gutorwa, abayobozi bakuru b’ibihugu bamwifurije ishya n’ihirwe barimo Minisitri w’Intebe wa Australia Scott Morrison.

Yagize ati “Uri umugabo nziho ubunararibonye bwo gushyira mu bikorwa ibintu bigakunda. Igihugu cyanjye kizakomeza gufatanya n’u Bwongereza.”

Undi wagize icyo abivugaho ni Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, aho yagize ati “Boris Johnson ni we ubaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza. Ni ibintu by’agatangaza.”

Akimara gutorwa, Boris Johnson yahise ashimangira ko akomeje urugendo rwo kuvana u Bwongereza mu Muryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi (EU) ndetse avuga ko nta gishyika cyangwa ubwoba afite bwo kubishyira mu bikorwa.

Yongeyeho ko bitarenze tariki 31 Ukwakira 2019 azaba yamaze gukura u Bwongereza mu bihugu bigize EU ngo bikazatuma u Bwongereza burushaho kugira ingufu.

Boris Johnson asimbuye mugenzi we baturuka mu ishyaka rimwe Madam Theresa May weguye nyuma yo kunanirwa kugaragaza icyo u Bwongereza bwaba cyo cyangwa uko bizagendekera abanyagihugu n’ubuzima muri rusange nyuma yo kuvana u Bwongereza mu muryango w’u Burayi.

Boris Johnson yize amashuri yisumbuye ku ishuri rikuru rya Eton mu gihe amasomo ya Kaminuza yayigiye kuri kaminuza ikomeye ya Oxford.

Yabaye mayor w’Umujyi wa London kuva muri 2008 kugera muri 2016, nyuma yaho aba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga mu mwaka wa 2018.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka