Boris Johnson yavuze ko u Bwongereza butavangura abantu ku ruhu

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, avuga ko adatekereza ko u Bwongereza bwaba ari igihugu kivangura abantu gishingiye ku ruhu, gusa avuga ko hari ibigikeneye gukorwa mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ubusumbane.

Umuvugizi w’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe yagize ati “Minisitiri w’Intebe ntashidikanya ko hazakomeza kubaho ivangura n’ubusumbane, ariko ntiyemera ko iki gihugu kivangura abantu gishingiye ku ruhu.

Hari intambwe ikomeye twateye kuri iki kibazo, gusa hari ibigikeneye kunozwa”.

Icyo kibazo cyavuzweho nyuma y’uko habayeho imyigaragambyo yiswe ‘Black Lives Matter protest’ ibera i Londres, igamije kumvikanisha ko ubuzima bw’abirabura na bwo bufite agaciro.

Ni imyigaragamyo yatangiye nyuma y’urupfu w’umwirabura George Floyd wishwe n’umupolisi w’umuzungu muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Mu Bwongereza bamwe bigaragambyaga mu rwego rwo kwifatanya n’abagiragambyaga barwanya ivangura rishingiye ku ruhu muri Amerika, ariko hari abagiye mu mihanda mu Bwongereza bavuga ko bamagana ubusumbane bushingiye ku ruhu.

Itsinda rimwe mu bigaragambyaga aho mu Bwongereza, ryashyamiranye na Polisi ku Cyumweru tariki 7 Kamena ndetse abapolisi 35 barakomereka.

Ahitwa Bristol, itsinda ry’abigaragambya ryaranduye ishusho ibumbye (Statue) y’umugabo witwa Edward Colston wahoze acuruza abacakara bayita mu mugezi.

Polisi ntiyahageze ku gihe yasanze iyo shusho yamaze gutabwa mu mugezi, ariko abagera kuri 36 bari muri icyo gikorwa bamaze gutabwa muri yombi kugira ngo bahanirwe ibyo bakoze.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson yavuze ko hari abakurikiye abantu basanzwe barangwa n’imyitwarire mibi yo gukora ibyaha bikomeye, ariko bazabihanirwa.

Ku cyumweru ku gicamunsi, Minisitiri Boris Johnson yanditse kuri twitter, ati “Abantu bafite uburengazira bwo kwigaragambya mu mahoro, bubahiriza ibwiriza ryo gusiga intera hagati yabo, ariko nta burenganzira bafite bwo kurwanya Polisi.

Umuvugizi w’Ibiro bya Minsistri w’Intebe yavuze ko abantu bo muri Bristol bashobora gusaba ko iyo shusho ibumbye ivanwaho ariko ibyabaye ku cyumweru ngo ni ibyaha bihanwa n’amategeko.

Ntabwo byemewe ko abantu bica amageteko ahana ibyaha, kandi Polisi izahana ababigizemo uruhare bose”.

Umuvugizi w’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza yongeraho ko Minisitiri w’Intebe ashyigikiye Polisi mu guhana umuntu wese wagaragaje imyitwarire mibi muri icyo gihe cyo kwigaragambya.

Yagize ati “Ni ibintu bitakwihanganirwa rwose, Polisi ntikwiye kurwanywa n’abaturage nka kuriya byagenze mu mpera z’iki cyumweru”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka