Bola Tinubu yatorewe kuyobora Nigeria

Amajwi amaze kubarurwa mu matora arimo kuba mu gihugu cya Nigeria, agaragaza ko Bola Tinubu ariwe watsindiye kuba Umukuru w’igihugu.

Bola Tinubu yatorewe kuyobora Nigeria
Bola Tinubu yatorewe kuyobora Nigeria

Bola Tinubu yabonye amajwi angana na 36%, naho Atiku Abubakar bari bahanganye abona amajwi 29%, Peter Obi yabonye 25%.

Bola Tinubu watangajwe nk’uwatsinze amatora afite imyaka 70 y’amavuko, akaba ari umunyapolitiki muri iki gihugu. Mu bikorwa byo kwiyamamaza kuri uyu mwanya, yakunze kugaragaza ububasha n’ubushobozi yifitemo mu bikorwa bitandukanye byo guteza imbere igihugu cye, abishingiye ku bikorwa byo gusana umujyi wa Lagos ubwo yari umuyobozi wawo.

Mu majwi y’agateganyo amaze gutangazwa, Bola Ahmed Tinubu w’ishyaka riri ku butegetsi All Progressives Congress (APC), ni we wihariye hafi kimwe cya kabiri cy’amajwi amaze kubarurwa.

Aya matora yabaye muri Nigeria yajemo imvururu ziturutse ku mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi muri Nigeria, yatangiye gusaba ko amatora ya Perezida asubirwamo nyuma y’uko ibyayavuyemo by’agateganyo bigaragaza ko ishyaka riri ku butegetsi ariryo riza imbere.

Basabye ko hategurwa andi matora kandi Perezida wa Komisiyo iyashinzwe agahindurwa.

Tariki 25 Gashyantare 2023, nibwo abaturage ba Nigeria babyukiye mu matora ya Perezida mushya, usimbura Muhammadu Buhari wasoje manda ze yemererwa n’amageko.

Bola Ahmed Tinubu asanzwe aba mu ishyaka riri ku butegetsi, akaba n’umwe mu bakire b’abanyapolitiki bakomeye muri Nigeria.

Ku rubuga rwa Twitter rw’Ibiro by’Umukuru w’igihugu, Perezida Buhari yasabye abaturage kwirinda imvururu, abibutsa ko Nigeria ari cyo gihugu cyababyaye bose, ko bagomba kubana bunze ubumwe kandi bafatanyije kucyubaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka