Bizagenda bite ku batazemera amategeko mashya ya WhatsApp?

WhatsApp yavuze ko ku wa Gatandatu tariki 15 gicurasi 2021 uzaba ari wo musi wa nyuma ku ma miliyoni n’amamiliyoni y’abayikoresha, wo kuba bemeye amategeko mashya yo gukoresha urwo rubuga yanenzwe cyane ku zindi mbuga nkoranyambaga mu ntangiririo z’uyu mwaka.

Mu byo WhatsApp isaba abayikoresha, uretse ababa i Burayi, hari ukwemera gusangira amabanga na facebook, kompanyi nkuru y’urwo rubuga.

Kugera ku itariki 15 gicurasi 2021, abatazemera amategeko mashyashya ntibazashobora kubona urutonde rw’abantu bandikirana mu gihe bafunguye WhatsApp.

Icyakora ngo umuntu azaba ashobora kwitaba akoresheje WhatsApp ndetse no kuri video.

WhatsApp ivuga ko mu byumweru bishize yagiye yoherereza ubutumwa bwo kwibutsa abayikoresha kwemera amategeko mashyashya.

Yavuze ko mu misi mike iri imbere, ubwo butumwa bwo kwibutsa abayikoresha buzagaragara kenshi cyane kugeza ubwo bazagera aho bagafata icyemezo cyo kwemera amategeko mashyashya.

N’ubwo urwo rubuga rutazakurikirana abazaba batemeye ayo mategeko mashyashya, WhatsApp yo ngo izakurikiza amategeko yayo ngenderwaho ku makonti atagikora.

Ayo mategeko avuga ko igihe umuntu azamara imisi 120 adakoresha urwo rubuga, konti ye izahagarikwa mu rwego rwo kugabanya ibiri mu bubiko no gukingira amabanga y’abantu.

Abakoresha WhatsApp baragirwa inama ko bashobora kwimurira ahandi urukurikirane rw’ubutumwa bwabo nk’uburyo bwo gutuma batabutakaza.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, WhatsApp yari yavuze ko bumwe mu butumwa bw’abayikoresha nk’ubutumwa bugufi buzajya buhita bwoherezwa muri facebook kandi ko ishobora no kubikora uko ku mbuga za Instagram na Messenger, ibintu abayikoresha benshi batishimiye.

Bamwe mu bakoresha Whatsapp batangiye kuyivaho bimukira ku zindi mbuga nka Telegram na Signal.

Icyakora WhatsApp ivuga ko yigije inyuma igihe ntarengwa cy’ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko mashyashya kugira ngo ifate umwanya uhagije wo gusobanura ko nta ngaruka iyo ari yo yose izaba ku mabanga y’ubutumwa bahanahana na bagenzi babo cyangwa imiryango.

Ikindi kandi WhatsApp ivuga ko yo na facebook nta bushobozi zifite bwo gusoma ubutumwa cyangwa kwumviriza ibyo abantu bavugira kuri telephone.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka