Bimwe mu bihugu by’i Burayi birateganya kwirukana mu kazi abatemera gukingirwa Covid-19

U Bufaransa, u Butaliyani n’u Bugiriki byamenyesheje abakora mu bijyanye n’ubuzima banga guhabwa urukingo rwa Covid-19, ko igihe basigaje mu kazi kitazarenga ukwezi kwa Nzeri 2021.

Hari abashobora kwirukanwa mu kazi kubera kwanga kwikingiza Covid-19
Hari abashobora kwirukanwa mu kazi kubera kwanga kwikingiza Covid-19

Icyo cyemezo kije mu gihe ibindi bihugu by’i Burayi bikomeje gukaza ingamba zirimo no kunaniza abantu mu rwego rwo gutuma benshi bitabira guhabwa urukingo, nyuma y’umwaduko w’amoko atandukanye ya virusi ya Corona yihinduranyije, ikomeye ikaba ari iyitwa Delta.

Urubuga rwa Televiziyo y’Abanyamerika, CNN dukesha iyi nkuru, rwakoze icyegeranyo cy’ingamba zirimo gufatwa n’abakuru b’ibihugu by’i Burayi, rukavuga ko Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, yategetse abakora mu nzego z’ubuzima n’abandi bakozi bashinzwe kwita ku bantu benshi, kuba bakingiwe bitarenze tariki 15 Nzeri uyu mwaka.

Ubwo busabe bwa Perezida Macron bwahise bukurikirwa n’itangazo rya Minisitiri w’Ubuzima w’u Bufaransa, Olivier Veran, rivuga ko abakozi b’inzego z’ubuzima batazemera gukingirwa bazahagarikwa mu kazi kandi ntibongere guhembwa nyuma y’iriya tariki.

Perezida Macron kandi avuga ko urukingo rugomba guhabwa abaturage bose b’u Bufaransa mu gihe icyorezo Covid-19 cyakomeza kongera ubukana.

Agira ati “Dushingiye ku miterere y’ikibazo, ntabwo dushidikanya ko tuzagera aho gutegeka Abafaransa bose kwikingiza, ndasaba abantu bacu batarikingiza kwihutira kubikora vuba bishoboka”.

Hagati aho Minisitiri w’Intebe w’u Bugereki, Kyriakos Mitsotakis, na we yatangaje kuri wa mbere w’iki cyumweru, ko abashinzwe kwita ku barwayi bose (kugera no ku bari mu ngo) batarikingiza, ngo bazahita birukanwa mu kazi tariki 16 Kanama 2021.

Avuga kandi ko bitarenze ukwezi kwa Nzeri uyu mwaka, abashinzwe kwita ku buzima bose (mu mavuriro ya Leta n’ayigenga) bagomba kuba bikingiwe Covid-19.

Mitsotakis yakomeje avuga ko guhera ku wa Gatanu w’iki cyumweru kugera mu mpera z’ukwezi gutaha kwa Kanama, abaturage bakingiwe ari bo bonyine bazaba bemerewe kwinjira mu nyubako z’ubucuruzi nk’ahabera imikino n’imyidagaduro cyangwa mu tubari.

Mitsotakis agira ati “Ntabwo igihugu cyakongera kwifungirana kubera imyumvire ya bamwe, ntabwo ari u Bugereki bufite ikibazo ahubwo ni Abagereki batakingiwe”.

Umukuru w’u Budage, Angela Merkel we yatangaje ku wa kabiri ko igihugu cye cyafashe icyemezo cyo kudategeka abantu kwikingiza, ariko ko kizagumishaho ingamba zituma abantu bikingiza ari benshi, kandi inzego zigakomeza gukora ubukangurambaga n’inkingo zihagije.

Uretse igihugu cy’u Bwongereza kivuga ko kitazategeka abantu kwikingiza, ibindi bihugu i Burayi birimo gushyiraho amabwiriza abuza abantu ibikorwa n’ingendo zimwe na zimwe, mu rwego rwo kubakangurira gufata urukingo rwa Covid-19.

Icyakora u Bwongereza ntabwo bworohewe n’igitutu cy’imiryango irimo Ishyirahamwe ry’abakora mu by’Ubuvuzi ryitwa British Medical Association ndetse n’Ihuriro ry’inzobere mu by’Ubuvuzi, bakaba barimo gushinja Leta uburangare mu gihe icyorezo kirimo kwica benshi ku isi.

Abo ariko bahanganye n’andi mashyirahamwe y’abantu mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane w’i Burayi, bishyize hamwe kugira ngo bamagane guhabwa urukingo rwa Covid-19 ku mbaraga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka