Benin: Igisirikare cyahiritse ubutegetsi bwa Patrice Talon

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 7 Ugushyingo 2025, itsinda ry’abasirikare ba Benin ryatangarije kuri televiziyo y’igihugu ko uwari Perezida Patrice Talon yakuwe ku butegetsi.

Mu itangazo aba basirikare basomye, bavuze ko hashyizweho komite ya gisirikare iyoboye igihugu (Comité de la Refondation Militaire/CRM), ikuriwe na Lt Col Pascal Tigri, washyizweho nka Perezida.

Abaturage bavuze ko mu masaha ya mu gitondo bumvise urusaku rw’amasasu mu gace Umukuru w’Igihugu atuyemo birabayobera, ni ko gutekereza ko rishobora kuba ari ihirikwa ry’ubutegetsi, nk’uko babitangarije RFI, cyane ko icyo gihe itangazo ryari ritaratambuka kuri televiziyo y’igihugu.

Aba abasirikare banavuze ko Itegeko Nshinga ndeyse n’nzego z’ubuyobozi bw’igihugu byariho byasheshwe, iyo komite ikaba ari yo igomba gushyiraho umurongo ngenderwaho, banatangaje kandi ko imipaka y’iki gihugu ifunze.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka