Bénin: Batatu batawe muri yombi bacyekwaho gucura umugambi wo gukora Coup d’État
Abagabo batatu barimo Oswald Homeky wahoze ari Minisitiri w’imikino, Col. Djimon Dieudonné Tévoédjrè umukuru w’umutwe w’abasirikare barinda Umukuru w’Igihugu n’umucuruzi Olivier Boko wari inshuti ya Perezida Talon, batawe muri yombi nyuma yo gukekwaho umugambi wo kumuhirika ku butegetsi.
Umushinjacyaha wa Leta, Elonm Mario Metonou mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yavuze ko Oswald Homeky wahoze ari Minisitiri wa Siporo, yafashwe ku wa kabiri arimo aha imifuka itandatu y’amafaranga Col. Djimon Dieudonné Tévoédjrè, uyobora umutwe w’abasirikare barinda Perezida wa Bénin, Patrice Talon.
Elonm avuga ko Col. Djimon Dieudonné Tévoédjrè, yari arimo guhabwa ruswa kugira ngo atazabangamira uwo mugambi wari uteganyijwe ku wa gatanu w’iki cyumweru.
Umucuruzi, Olivier Boko wari inshuti ya Perezida Talon, we akurikiranywe kuba yaraherutse gutangaza ko agiye kwinjira muri politike. Abamwunganira n’abamushyigikiye basabye ko Boko arekurwa bidatinze.
Umushinjacyaha yavuze ko iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane abandi bakekwa, muri uyu mugambi.
Uyu mugambi wo guhirika Perezida Perezida wa Bénin, Patrice Talon wateguwe nyuma y’uko atangaje ko ataziyamamariza manda ya gatatu mu matora ateganyijwe muri 2026.
Ohereza igitekerezo
|