Beijing Guma mu rugo irakomanga

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Beijing bwategetse ko za parikingi, inzu z’ubucuruzi ndetse n’inzu ndangamurage bifungwa guhera kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Ugushyingo 2022 kubera ubwiyongere bwa Covid-19.

ibice bimwe byafunzwe
ibice bimwe byafunzwe

Ku rundi ruhande, imijyi myinshi y’u Bushinwa yo yategetswe kongera gupima abantu bose mu kwirinda ko Covid-19 yakwira igihugu bigahungabanya ubukungu.

U Bushinwa bugaragaza ko abagera ku 28.127 basanzwemo iyi virus, abajya kungana n’abayanduraga buri munsi muri Mata 2022, mu gihe mu Murwa Mukuru, Beijing imibare ikomeza kuzamuka aho hitezwe ko hashobora kugaruka Guma mu Rugo.

Kuri uyu wa Mbere kandi iki gihugu cyagaragaje ko abantu babiri bamaze kwicwa n’iki cyorezo baje biyongera kuri batatu cyahitanye mu mpera z’icyumweru gishize.
Ibi bikaba bituma umubare w’abahitanywe n’iyi ndwara kuva muri Gicurasi uyu mwaka uba munini.

Reuters yanditse iyi nkuru, ikomeza ivuga ko abashoramari batangiye gutekereza ko izi ngamba ziri kongera gufatwa zishobora guhungabanya ubukungu cyane ko abaturage bashobora kongera kumara igihe badakora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

kobyababikaze covid yongeye kwaduka beiging imana ibibemo kbs

MANIRIHO yanditse ku itariki ya: 22-11-2022  →  Musubize

NUKWITONDA ABATARA KINGIRWA BAJA KWINIZA

IYAMUREMYE yanditse ku itariki ya: 22-11-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka