BBC yasabye imbabazi nyuma y’imyaka 25 kubera ikiganiro yakoranye na Princess Diana

Tariki 20 Ugushyingo 1995, mu kiganiro na BBC, nibwo Igikomangomakazi Diana (Princess Diana) yavuze ko Igikomangoma Charles (Prince Charles), afitanye umubano (mu buryo bw’ubushoreke) na Camilla Parker Bowles. Nyuma y’imyaka 25 ishize, BBC yasabye imbabazi nyuma y’uko iperereza rigaragaje ko umunyamakuru wa BBC witwa Martin Bashir yakoresheje ibinyoma birimo inyandiko mpimbano kugira ngo ashobore kuganira na Princesse Diana.

Tariki 20 Ugushyingo 1995, Umuryango w’i Bwami mu Bwongereza wari ubabajwe cyane n’ibyo Princess Diana yari yavuze mu kiganiro yagiranye na BBC. Princess Diana abajijwe niba hari uruhare rushoboka Camilla Parker Bowles yaba yaragize mu guhungabanya urushako rwe na Prince Charles, Princesse Diana yagize ati, " Twari abantu batatu muri urwo rushako ‘mariage’ byari bikabije gato”.

Icyo gihe itangazamukuru ryahise ritangaza cyane ibijyanye no guca inyuma y’uwo bashakanye bikozwe na Prince Charles.

Nyuma y’imyaka 25, BBC yasabye imbabazi umuryano w’ubwami mu Bwongereza , kubera ko Martin Bashir wari umunyamakuru wa BBC icyo gihe, yabeshye musaza wa Princesse Diana ‘Lady Di’, amwereka impapuro mpimbano zemeza ko mushiki we ngo yaba agenzurwa n’inzego z’umutekano mu ibanga. Icyo kinyoma ni cyo cyafashije uwo munyamakuru wa BBC kubona ‘rendez-vous’ yo kuganira na Princesse Diana.

Nubwo BBC yasabye imbabazi, ariko izo mbabazi ntizihagije mu kuvanaho agahinda n’umubabaro wa Igikomangoma William (Umwana wa Princesse Diana) .

Prince William yagize ati, " Birababaje cyane kumenya ko amakosa ya BBC ari yo yabaye intandaro y’ubwoba, ‘la paranoïa’ n’ubwigunge namubonanaga mu myaka ya nyuma namaranye nawe”.

Ikindi Prince William yavuze ni uko icyo kiganiro uwo munyamakuru wa BBC yagiranye na Princesse Diana abanje kumubeshya, cyakozwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bityo ko kitagomba kuzongera gutambutswa kuri BBC na rimwe.

Igikomangoma Harry (Umwana wa Princesse Diana), nawe yanenze cyane imikorere y’uwo munyamakuru wa BBC yabuzemo indangagaciro za kinyamwuga BBC, byarangiye itwaye ubuzima bwa Princess Diana.

Undi wagize icyo avuga, ni musaza wa Princesse Diana witwa Charles Spencer, ari nawe umunyamakuru wa BBC Martin Bashir yanyuzeho akoresheje inyandiko mpimbano kugira ngo ashobore kubona ‘interview’ na Princess Diana.

Charles Spencer we yavuze ko ashimira umunyamakuru wa televiziyo witwa Andy Webb, kubera " ubunyamwuga bwe n’umuhati we watumye atarambirwa mu gushaka kugaragaza ikosa rikomeye rwakozwe na Bashir wa BBC".

Uwo Andy Webb niwe wakoze filimi mbarankuru kuri Princesse Diana yitwa : Ukuri kwihishe inyuma ya ‘interview’ (La vérité derrière l’interview).

Abinyujije kuri Twitter, Charles Spencer yavuze ko iyo Andy Webb adakurikirana iyo nkuru mu gihe gisaga imyaka icumi, ndetse mu kwezi k’ukwakira umwaka ushize, akamusangiza ibyo yavumbuye mu bucukumbuzi yakoze, kuko ngo iyo atabikora, ukuri kwagaragaye uyu munsi kutari kuzigera kumenyekana.

Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza Boris Johnson nawe yagize icyo avuga kuri ayo makosa akomeye yakozwe n’umunyamakuru wa BBC Martin Bashir mu gashaka ‘interview’ na Princesse Diana nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye byo mu Bwongereza.

Minisitiri Boris yavuze ko amakosa nk’ayo BBC yakoze atagomba kuzongera kubaho na rimwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka