Barcelone: Bigaragambije bamagana abakerarugendo basura uwo mujyi batuma babura amazi n’amacumbi
Abatuye mu Mujyi wa Barcelone muri Espagne, bari mu myigaragambyo bamagana ubukerarugendo bw’umurengera butuma abatuye muri uwo Mujyi batabona serivisi z’ubuzima uko bikwiye, imicungire y’ibishingwe ndetse bakabura n’amazi n’amacumbi.

Ibihumbi by’abatuye Barcelone bagiye mu mihanda mu rwego rwo kwamagana ubukerarugendo burengeje urugero muri uwo Mujyi.
Mu bagiye mu myigaragambyo harimo abantu hafi ibihumbi bitatu (3000) bahagarariye ibigo 140 bagiye mu mihanda mu Mijyi itandukanye yo muri Espagne guhera kuri uyu wa Gatatu tariki 9 Nyakanga 2024, bagenda batera amazi abakerarugendo basakuza bavuga ngo "Abakerarugendo nibasubire iwabo”.
Imiryango ya za hoteli zimwe na zimwe na za resitora yafunzwe mu rwego rwo kugaragaza ko abaturage badashaka abo bakerarugendo.
Abakora imyigaragambyo basaba ko hagira igikorwa mbere y’uko amezi y’ubukerarugendo mu Burayi agera, aho abakerarugendo mu gace ka Catalogne na Barcelone baba ari benshi, aho Barcelone ari wo Mujyi wa mbere usurwa n’abakerarugendo benshi muri Espagne aho wakira Miliyoni 12 z’abawusura buri mwaka, abenshi bakaba baza muri uwo Mujyi banyuze mu bukererarugendo bwo mu mazi, mu mato azenguruka mu Nyanja akamara iminsi myinshi, ibizwi nka (Croisière).
Mu ngamba zafashwe mu rwego rwo kugabanya umubare w’abakerarugendo basura uwo Mujyi, harimo kongera amayero ane ku musoro kuri buri muntu mugihe cyose azamara muri uwo mujyi guhera mu kwezi kwa Nzeri 2024.
Ikinyamakuru Euronews.com cyatangaje ko ikindi abo bigaragambya bamagana ni uko ibikorwa byo kubaka amahoteri menshi kubera umubare munini w’abakerarugendo, bituma hari ahantu h’amateka hasibangana, bikangiza urusobe rw’ibinyabuzima ndetse n’umutungo kamere.
Ohereza igitekerezo
|