Barack Obama yegukanye manda ya kabiri yo kuyobora Leta Zunze Ubumwe z’Amerika
Prezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Barack Obama, yatsindiye kongera kuyobora icyo gihugu mu gihe cy’imyaka ine mu matora yari ahanganyemo n’umukandida w’ishyaka ry’Abarepubulika, Mitt Rommey.
Barack Obama wo mu ishyaka ry’Abademokarate yegukanye amajwi 303 akaba yarushije cyane Mitt Rommey mu Ntara za Colorado, Iowa, Ohio, Virginia, New Hampshire na Wisconsin; nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru The New York Times.
Mu magambo make, Obama yanditse kuri ntoki ye ya Twitter ati: “Four more years” ni ukuvuga indi imyaka ine ayobora Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 07/11/2012, Mitt Rommey yemereye imbere y’abamushyigikiye ko atsinzwe amatora anashimira Prezida Barack Obama.
Yagize ati: “Ni igihe cy’ibibazo by’ingutu muri Amerika, ndasabira Perezida kugira ngo azahirwe mu kuyobora igihugu”.
Barack Obama yatsinze ayo matora atari yoroshye habe na gato, aho yagaragazwaga nk’umuntu utarabashije gukemura ibibazo by’ubukungu bw’Amerika n’ubushomeri budahwema kuzamuka.
Abakuru b’ibihugu batangiye kumwoherereza ubutumwa bw’ishimwe. Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yamwoherejeje ubutumwa bugira buti: “Ndagushimira Perezida Barack Obama kubwo gutorerwa manda ya kabiri, tukwifurije ishaya n’ihirwe”.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
njye ndumva bidatangaje cyane ntitugomba gushishikazwa n’ibyabandi.
Congraturations my brother!!