Banki y’Isi ivuga ko ihungabana ry’ubukungu rizatuma ubusumbane burushaho kwiyongera

Mu gihe cy’icyorezo cya Covid-19 nibwo iyo Banki y’Isi yatangiye kugaragaza ko hari ikibazo cyo kwiyongera k’ubusumbane yaba mu bihugu imbere ndetse no hagati y’ibihugu n’ibindi.

Ku wa Kabiri tariki 11 Mutarama 2022, nibwo Banki y’Isi yatangaje ko ubukungu bw’isi, buri mu gihe cyo ‘kugenda gahoro’ kubera virus yihinduranyije ya corona yiswe Omicron ubu yugarije isi, bigatuma hari amafaranga atakaza agaciro, bikazamura imyenda za Guverinoma z’ibihugu bimwe na bimwe zifata, ndetse bikongera ubusumbane hagati y’ibihugu.

Raporo iheruka y’iyo Banki, igaragaza ko izamuka ry’ubukungu rizasubira inyuma rikava kuri 5.5 % mu 2021 rikagera kuri 4.1% mu 2022.

Iyo Banki yagize iti “Uku kwiyongera k’ubusumbane mu by’ubukungu bibangamira cyane ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere”.

Ubwo busumbane ngo burimo kugaragara cyane muri iki gihe virusi ya Omicron irimo gukwirakwira ku buryo bwihuse, ari na ko ibangamira ibikorwa bizamura ubukungu.

Banki y’Isi igira iti “Ku bihugu bifite ubukungu busanzwe bufite ibibazo, gusubira inyuma kuzaba kunini cyane, kuko nk’ibihugu bifite ubukungu bwahungabanye kubera intambara, buzagabanukaho 7.5 % ugereranyije n’uko bwari buhagaze mbere y’icyorezo cya Covid-19”.

Nk’uko iyo Banki itahwemye kubigaragaza muri raporo zayo, ihamagarira ibihugu byose guha agaciro inkingo za Coronavirus kugira ngo bishobore kuyihashya.

Nk’uko Banki y’Isi ibivuga muri raporo yayo, igira iti “Gukwirakwiza inkingo bigenda byiyongera ku buryo bushimishije, ariko virusi nshya zikomeza kwaduka, zituma icyizere cy’uko ubuzima buzaba bumeze neza mu gihe kizaza gihungabana”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka