Bamwe mu bagize Guverinoma ya Tanzania batewe ubwoba n’impinduka Perezida Suluhu arimo gukora

Imitima ya bamwe mu bayobozi bakuru muri Guverinoma ya Tanzania, iraterera mu kirere nyuma y’uko Perezida Samia Suluhu, atangaje ko atarashyira akabago ku mpinduka yifuza gukora muri Guverinoma.

Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania
Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania

Ibyo yabivuze ku ya 14 Nzeri 2021, nyuma yo kurahiza Abaminisitiri bashya bane n’umunyamategeko umwe aherutse gushyiraho mu minsi ishize.

Perezida Samia yagize ati “Aha ngeze, ni nk’aho nshyizeho akitso, sinigeze nshyiraho akabago, izi mpinduka zizakomeza”.

Kugira ngo yerekane ko impinduka zikomeje, ubwo Perezida Suluhu yari agiye gusoza imbwirwaruhame yari yateguye, yifurije Abaminisitiri bari bamaze kurahira kuzagira akazi keza, asoza agira ati “Nanjye ngiye gukomeza gukora akazi ko kuvugurura”.

Perezida Samia Suluhu yavuze ko mu gihe cy’amezi atandatu amaze ayobora Tanzania, yagerageje kwicecekera no kwitonda mu gihe arimo yitegereza imikorere ya za Minisiteri zose.

Yagize ati “Aaah, hari ibintu byinshi byo guhindura, ariko muri icyo gihe abo ba Minisitiri n’abo bakorana nabaga niga ku mikorere yabo, na bo babaga barimo kunyigaho nanjye. Nk’uko nabivuze, bamwe muri bo bafashe uko gutuza kwanjye nk’intege nke, maze batangira gukora ibyo bishakiye, hari n’abafashe uko guceceka kwanjye no gutuza nk’inzira yo gukora akazi bashinzwe no kwerekana ko bagashoboye”.

Yongeyeho ati “Bitewe n’uko ndemye, kandi n’uko narezwe, ntimuzategereze ngo nzaza nicare hano maze ntangire gutongana, numva atari ukwiyubaha, kandi no kubera ko nkorana n’abantu bakuru bazi gutandukanya ikibi n’icyiza, numva bitari ngombwa”.

Yokomeje agira ati “Ku bw’ibyo rero, n’imyizerere yanjye y’uko iyo mvuganye na buri muntu dushobora kumvikana, akamenya icyo akwiye gukora bijyanye n’inshingano ze, ubwo rero ntimuzantegerezeho gupfa gutongana uko niboneye, ntonganya abantu bakuru bagenzi banjye. Nzatongana nkoresheje ikaramu”.

Perezida Samia yavuze ko n’ubwo yarahije ba Minisitiri bashya bane, ariko hari n’indi Minisiteri igiye kubamo impinduka ikabona abayobozi bashya, ndetse na bo bakazaza kurahirira inshingano mu minsi iri imbere.

Perezida Samia ati “Ariko nk’uko nabivuze, aha ngeze ni nk’aho nshyizeho akitso, sinashyizeho akabago, izi mpinduka zirakomeje, ubwo rero uko tazakomeza, n’iyo Minisiteri tuzayikoramo impinduka, kandi na bo bazaza kurahira imbere yanyu ”.

Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Mwananchi dukesha iyi nkuru, Perezida Samia ajya gusoza uwo muhango wo kurahiza Abaminisitiri bashya, mu ijwi ritoya ariko rifite ubutumwa ritanga bwigisha, bwuzuyemo ubushishozi, yavuze ko impinduka n’amavugurura bizakomeza, akurikije uko yabonye imikorere ya bamwe mu Baminisitiri ndetse n’abo bakorana muri Minisiteri zabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka