Bakurikiranyweho kunyereza umutungo wa Afurika y’Epfo bitwaje umubano wabo na Jacob Zuma

Abavandimwe Rajesh Gupta na Atul Gupta barashinjwa na Afurika y’Epfo kuba baritwaje umubano wabo na Jacob Zuma, bakanyereza umutungo wayo ndetse bagatuma hari abantu bashyirwa mu myanya y’akazi batari bayikwiriye.

Guverinoma ya Afurika y’Epfo yavuze ko abashinzwe iyubahirizwa ry’amategeko muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu (UAE) ari bo bafashe Rajesh Gupta na Atul Gupta bakomoka mu muryango wa Gupta.

Itangazo rya Minisiteri y’Ubutabera yo muri Afurika y’Epfo, rigira riti, “ Minisiteri yakiriye amakuru aturutse ku bashinzwe iyubahirizwa ry’amategeko muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu (UAE), avuga ko abantu bitwa Rajesh na Atul Gupta bari barahunze ubutabera bafatiwe muri UAE”.

Polisi ya Dubai na yo yemeje ifatwa rya Rajesh na Atul Gupta

Itangazo ryasohowe na Polisi ya Dubai rigira riti “Uko gufatwa, bigaragaza imbaraga UAE ikomeje gushyira mu kurwanya ibyaha binyuze mu mikoranire myiza y’inzego bireba”.

Abo bavandimwe bitwa ba Gupta ngo bitwaje ubucuti bari bafitanye na Jacob Zuma wahoze ayobora Afurika y’Epfo, bigabiza umutungo w’icyo gihugu ndetse banatuma hari abantu bashyirwa mu kazi mu myanya yo hejuru bidakurikije amategeko, ariko bo bahakana ibyo bashinjwa.

Minisiteri y’Ubutabera ya Afurika y’Epfo yagize ati “Ibiganiro hagati y’inzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko muri UAE na Afurika y’Epfo, birakomeje ngo hamenyekane ikigiye gukurikiraho”.

Ifatwa ry’abo bagabo rije nyuma y’igihe kigera hafi ku mwaka, Polisi mpuzamahanga (Interpol) isohoye inyandiko yo kubata muri yombi ku gihugu kizababona icyo ari cyo cyose, kuko iyo nyandiko yasohotse muri Nyakanga umwaka ushize wa 2021.

Mu birego Jacob Zuma yashinjwaga nyuma yo kuva ku butegetsi, harimo no kuba yaremereraga abanyemari b’inshuti ze harimo Atul, Ajay ndetse na Rajesh Gupta kwigabiza umutungo wa Leta.

Muri Nyakanga umwaka ushize wa 2021, Interpol yavuze ko abo bagabo baba bafite aho bahuriye n’inyerezwa ry’umutungo wa Leta ungana na Miliyoni 25 z’Amarandi ‘Rand’ akoreshwa aho muri Afurika y’Epfo, ni ukuvuga agera kuri Miliyoni 1.6 y’Amadolari yishyuwe sosiyete ifite aho ihuriye na Gupta ‘Nulane Investiment’ ngo igiye gukora inyingo zijyanye n’ubuhinzi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka