Bakoze urugendo bikoreye amazi ngo batabarize Abanyarwanda

Abanyeshuri b’Abanyamerika biga muri kaminuza y’ababatisita ya Houston bakoze urugendo bikoreye amajerekani yuzuye amazi hagamijwe gutabariza Abanyarwanda badafite amazi meza hafi yabo.

Uru rugendo bise urw’amazi “water walk” bakoze tariki 12/04/2012 rwari rugamije gutera inkunga imishinga ibiri ariyo Wells Project na Living Water International ngo ibashe kubaka amariba menshi mu Rwanda. Uru rugendo barukoze bivuye ku gitekerezo cya bagenzi babo babiri aribo Abigail Mejia na Becka Nguyen.

Mejia yagize ati: “iyi ni inshuro ya mbere dutegura uru rugendo rw’amazi, ariko twanejejwe cyane no kuba abantu bumvise ubutumwa twatanze mu buryo butandukanye”.

Urubuga rwa internet rwa Living Water Internation dukesha iyi nkuru, ruvuga ko uru rugendo rwakozwe bamwe bagenda bikoreye amajerekani ya litiro 20 yuzuye amazi, cyangwa se batanga amafaranga yazafasha mu kurushaho kuzanira amazi meza abatayafite mu Rwanda.

Justin Bowers, umwe mu banyeshuri bari mu rugendo rw'amazi "water walk"
Justin Bowers, umwe mu banyeshuri bari mu rugendo rw’amazi "water walk"

Nguyen, uyobora umushinga Wells Project, yagize ati: “urugendo rw’amazi ni igikorwa gikunda gukorwa n’abanyeshuri cyangwa se amatorero, hagamijwe kugaragaza ikintu runaka ku mazi”.

Avuga kandi ko uru rugendo rwatumye abanyeshuri bibonera uburyo abagore n’abana bavomesha amajerekani bahura n’imvune zitoroshye, ndetse bashimira n’Imana ibaha imbaraga zo gushobora uyu murimo uturoshye.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka