Bakingiranye umwana wabo w’imyaka 2 mu modoka ku zuba ryinshi bashaka ‘Views’
Mu Buyapani, umugabo n’umugore we bakoresha cyane urubuga rwa YouTube basangiza ababakurikira ubuzima bw’umuryango wabo, bashyizeho amashusho (Video) y’umwana wabo w’umukobwa w’imyaka 2 afungiranye mu modoka arimo aririramo, kubera ubushyuhe bwinshi kandi ibirahuri byose bifunze amaramo hafi iminota 30.
Uwo muryango usanzwe ufite ‘Channel’ ku rubuga rwa Youtube yitwa “Rau-nano Family”, aho bahoraga bashyiraho amashusho y’ubuzima bwabo bwa buri munsi n’abana babo batatu, baherutse gushyiraho videwo bayiha umutwe ugira uti, ”Ku zuba ritwika, umukobwa wanjye w’imyaka 2, yifungiranye mu modoka”.
Nk’uko intego y’uwo muryango byabaga ari ugukurura abantu benshi bareba amashusho yabo, n’iyo yarebwe n’abantu benshi, ariko umubare munini w’abayirebye baje banenga abo babyeyi bavuga ko bakunda amafaranga kurusha ubuzima bw’umwana wabo, abandi bavuga ko hari aho bigera ababyeyi bamwe na bamwe bakitwara nk’abasazi.
Iyo videwo abo babyeyi bashyize kuri YouTube, igaragaza se w’umwana w’imyaka ibiri witwa Nanoka amwicaza ku ntebe y’inyuma mu modoka y’umuryango yo mu bwoko bwa Toyota, mu gihe yarimo ashaka kwinjizamo n’undi mwana, Nanoka wari ufite imfunguzo z’imodoka mu ntoki, aba yifungiranye mu modoka atabizi.
Nubwo uwo mubyeyi yabonaga ibyago biri mu kuba umwana yifungiranye mu modoka ku zuba rikabije, ntiyigeze ahamagara abashinzwe gutanga serivisi z’ubutabazi, cyangwa se ngo ashake n’undi wamufasha gusohora umwana mu modoka, ahubwo yatangiye gufata videwo, akazajya avuga asubiramo ngo “Ni ikibazo! Nanoka yifungiranye mu modoka, imodoka yifunze kandi ntashobora kuyivamo”.
Mu gihe umwana yarimo abira icyuya mu modoka kubera ubushuhe bwinshi ariko akomeza no kurira, se yatangiye kumubwira ko uko yabigenza ngo imodoka ifunguke. Gusa ibyo yamubwiraga ngo biragoye ko umwana w’imyaka ibiri yashobora kubyumva ngo abikore nk’uko inzobere zibivuga, bityo rero kubwira Nanoka ibyo yakora ngo yifungurire imodoka byari ukwibeshya.
Nyuma yo gufata amashusho mu minota hafi 30 umwana ari mu bushyuhe bwinshi bwo mu modoka ifunze, uwo mubyeyi yibutse ko yahamagara umuntu usanzwe akora akazi ko gufungura inzugi zifunze, afungura urugi rw’imodoka ari hanze, Nanoka abona gusohoka mu modoka.
Uwo muryango wibwiye ko iyo videwo y’umwana yaheze mu modoka yaba nziza ku rubuga rwabo rwa YouTube bayishyiraho maze ubutumwa bubanenga butangira kwisuka. Nyuma yo kubona ubutumwa bwinshi bubanenga, abo babyeyi bahise bihutira gusiba iyo videwo.
Umwe mu bakurikira uwo muryango kuri YouTube yagize ati, ”Amafaranga mwinjije aturutse mu gushyira ubuzima bw’umwana wanyu mu kaga yarabashimishije?".
Undi yanditse agira ati, ”Ababyeyi bamwe na bamwe ni abasazi”.
Undi yanditse agira ati, ”Nigeze guhura n’ikibazo nk’icyo, umutima wanjye urashenguka, ndahungabana ku buryo numvaga ntazi niba nkiri na muzima. Rero biratangaje kubona hari umuntu uhura n’ikibazo nk’icyo agakomeza gutuza ku buryo afata na videwo”.
Ikinyamakuru OddityCentral cyatangaje ko nyuma y’ibyo byose, uwo muryango wakoze indi videwo isaba imbabazi, nayo ishyirwa ku rubuga rwa ‘Rau-Nano Family’ rufite abantu barukurikira ku buryo buhoraho bagera ku 59.000, aho basobanuye ko batigeze bagambirira gushyira ubuzima bw’umwana wabo mu kaga cyangwa kumubabaza mu buryo ubwo ari bwo bwose.
Se w’umwana yagize ati, ”Ndashimira abantu bose batanze ibitekerezo byabo bakagira icyo batuvugaho kuri kino kibazo cyacu. Kandi bwabaye uburyo bwiza bwo kwisuzuma nk’umubyeyi ndetse nk’umuntu. Ndi umubyeyi wagaragaje imyitwarire yo kudakura, rero ndatekereza ko nzakomeza kubona ubutumwa bwo kunenga kandi nzabusuza. Kandi ndakomeza kubasaba imbabazi kuko nabatengushye kubera imyitwarire yanjye”.
Ohereza igitekerezo
|