Baguye mu mpanuka nyuma y’icyumweru bakoze ubukwe

Abageni bapfuye baguye mu mpanuka y’imodoka nyuma y’icyumweru kimwe bakoze ubukwe, ubwo bari bavuye gushyingura se w’umugabo, bikaba byarabereye ahitwa Chongwe muri Zambia.

Ni umugabo witwa Blessings Maxwell Michael Banda n’umugore we, bapfuye baguye mu mpanuka y’imodoka ubwo bari bageze ku kiraro cy’ahitwa Nyangwena muri Chongwe.

Amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru ‘Smart Eagles’ cy’aho muri Zambia, “Blessings, umuhanga mu by’ikoranabuhanga wakoreraga ikigo cya ZESCO, yari avuye mu Ntara y’Uburasirazuba aho yari yagiye we n’umugore we, nyuma yo gupfusha umuntu wo mu muryango”.

Bivugwa ko Blessings Banda yari yagiye mu Ntara agiye gushyingura Papa we, nyuma we n’umugore bataha ntibyabakundira kugera mu rugo rwabo, kuko baguye muri iyo mpanuka ikomeye bakoze.

Nyakwigendera Blessings Banda, ngo ni we wari utwaye iyo modoka yo mu bwoko bwa Toyota Corolla, yakoze impanuka, ikangirika cyane nk’uko byagaragaye mu mafoto.

Benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga babonye iyo nkuru, bohereje ubutumwa bw’akababaro, bavuga uko babajwe n’urupfu rw’abo bageni.

Uwitwa Epilious Kasonde Kaunda, yanditse agira ati “Yagiye gushyingura Papa we, na we ahita amukurikira. Imana yakire roho z’abana bayo”.

Dorothy Mambwe we yanditse agira ati “Kubera iki hari abantu bumva batishimye iyo abandi bana banezerewe? Ibi birababaje, ndihanganisha imiryango yombi. Abantu bagomba kwiga kwishimira abandi, Imana nawe yaguha umugisha”.

Catherine Kirui we yagize ati “Birababaje cyane ni ukuri! Ndihanganisha umuryango wabo, Imana ibakire kandi ibahe amahoro arenze ubwenge bw’abantu”.

Naho uwitwa Kimima Chanda Chileshewe yagize ati “Ibi bintu biteye agahinda, no kuri twe tutari tubazi, ndibaza uko imiryango yabo imerewe. Imana ibafashe. Roho za ba nyakwigendera ziruhukire mu mahoro iteka”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mana we abobageni nibahumure nimiryangoyabo rohozabo ziruhukiye mumahoropee!!!

Rusiya yanditse ku itariki ya: 23-05-2023  →  Musubize

Inkuru ibabaje cyane.Tujye duhora twiteguye gupfa.Ni iki twakora?Ntitukumve ko ubuzima gusa ari ugushaka amafaranga,shuguri,politike,amashuli,etc...Nkuko imana yaturemye ibidusaba,tujye dushaka ubwami bw’imana mbere ya byose,twe kwibera gusa mu gushaka iby’isi.Abumvira iyo nama,nubwo aribo bacye nkuko Yesu yabisobanuye,nibo imana izazura ku munsi wa nyuma,ikabaha ubuzima bw’iteka.Abibera mu by’isi gusa,bible yerekana neza ko batazazuka kuli uwo munsi.Ntitukemere ababeshya ko upfuye aba yitabye imana.Ni ikinyoma cyazanywe n’umugereki witwaga Platon wanditse ko mu mubiri dufite icyo yise roho idapfa kandi itekereza !!

makali yanditse ku itariki ya: 23-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka