Bafatanywe imifuka 26 y’urumogi bahishe mu rusengero
Muri Kenya, abagabo babiri bafatanywe imifuka 26 y’urumogi n’inyama z’ihene, ndetse n’ibikoresho by’ikoranabuhanga bibye, bakabihisha mu rusengero mu gace kitwa Ongata Rongai, Kajiado ya ruguru.
Inkuru dukesha ikinyamakuru ‘Taifa Leo’ cy’aho muri Kenya, ivuga ko ari amakuru yatanzwe n’abaturage, ko ibyo bintu biri mu rusengero rw’itorero ryitwa ‘African B’, Polisi igiye ihita isanga barimo kubaga ihene.
Kamiseri wungirije wa Kajiado ya ruguru, James Taari, yatangaje ko ubwo hakorwaga umukwabu wo gusaka muri urwo rusengero, abapolisi babonye imifuka 26 y’urumogi ifite agaciro ka Miliyoni 6 z’Amashilingi ya Kenya, ndetse n’ibikoresho by’ikoranabuhanga byibwe.
Umuturage wibwe ihene yari irimo kubagirwa muri urwo rusengero, yaje kumenyekana avuga ko yayibwe.
Nyuma yo gufata abo bagabo babiri, uwari ayoboye ako gatsiko k’abajura ndetse n’abandi bari kumwe, bo ngo bahise biruka baracika.
James Taari yagize ati “Uru si urusengero, ahubwo ni indiri y’amabandi. Abayobozi b’iri dini bazasabwa gusubiza ibibazo runaka. Turakeka ko bajyaga barugurisha mu rubyiruko rwo muri kano gace”.
Yasabye abaturage kujya batanga amakuru byihuse, kugira ngo Polisi isenye udutsiko tw’amabandi aho twaba turi hose.
Ati “Ntimuzaterwe ubwoba n’amabandi, igihe mubonye ibintu nk’ibi mujye muhita mutanga amakuru vuba bishoboka”.
Gusa bamwe mu baturage, batangaje ko hari ibintu biteye urujijo byakomeje gukorerwa muri urwo rusengero, na Polisi ishinjwa kuba yarakiraga ruswa.
Umwe muri abo baturage utavuzwe amazina yagize ati “Hari ibintu biteye urujijo byakomeje kubera muri uru rusengero, polisi na yo igahabwa ruswa yo kutagira icyo ibikoraho. Hari amamodoka agezweho ajya ahaza mu masaha akuze y’ijoro”.
Undi muturage witwa James Muthiga, yavuze ko ubujura bw’amatungo muri ako gace bwagiye bukomeza kwiyongera, bikaba bikekwa ko ari abo bajura bayiba bakajya kuyarya bavuye mu bundi bujura bakora.
Yagize ati “Biba amatungo mu ngo zacu, bakaza kuyarira hano. Ni byiza ko Polisi yahangana nabo”.
Kugeza ubu, abo bafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Ongata Rongai, mu gihe bategereje kugezwa imbere y’urukiko.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|