Babyaye imfura yabo nyuma y’imyaka 54 bashakanye
Umuryango utuye mu Buhinde, muri Leta ya Rajasthan, uherutse kwibaruka imfura yabo nyuma y’imyaka 54 mu rushako nta mwana barabona, ibyo bikaba byatumye bashyirwa mu miryango ya mbere ku Isi yabonye urubyaro itinze cyane.

Muri uwo muryango wo mu Buhinde, umugabo yitwa Gopichand akaba afite imyaka 75 y’amavuko, mu gihe umugore we Chandravati, afite imyaka 70. Bifuje kubyara mu myaka myinshi yashize, ariko icyifuzo cyabo ntikigerweho, bagiye mu mavuriro atabarika, bakorerwa ubuvuzi butandukanye, ariko ntibyagira icyo bitanga.
Mu mwaka ushize, ni bwo umugabo yagiye ku ivuriro ry’ahitwa Alwar, ababwira ko bishoboka ko noneho umugore we yaba atwite.
Kuba uwo mubyeyi ageze mu zaburu cyari ikibazo, ariko kuko hari indi nkuru y’undi mubyeyi w’imyaka 70 w’ahitwa i Gujarat, nayo yanditsweho n’ibinyamakuru bitandukanye mu mwaka ushize ubwo yabyaraga umwana muzima umeze neza, byagaruraga icyizere. Chandravati na we rero aherutse kwibaruka umwana w’umuhungu muzima ufite ubuzima bwiza.
Chandrawati yasamye mu mezi icyenda ashize, ubwo yari agerageje ku nshuro ya gatatu gusama hifashishijwe ikoranabuhanga mu buvuzi rya ‘IVF’. Mu gihe hari ibyishimo ko yasamye, byari bivanze n’ubwoba kubera imyaka agezemo. Ariko ku wa mbere tariki 15 Kanama 2022, yabyaye umwana ufite ubuzima bumeze neza nk’uko byemezwa na Dr Pankaj Gupta, Umuganga w’inzobere muri iryo koranabuhanga rya ‘IVF’ ryo gufasha abagore gusama.
Gopichand ubu uri mu byishimo byo guterura umuhungu we bwa mbere, yabwiye abanyamakuru ko ubu anejejwe no kuba agiye kumwita izina ry’umuryango bityo ntirizibagirane, kuko na we yaryiswe na Se, na cyane ko yari umuhungu umwe mu muryango we.
Dr Gupta yagize ati “Ni imiryango mikeya mu gihugu yabonye abana kuri iyi myaka. Uyu ugomba kuba ari umuryango wa mbere bibayeho muri Rajasthan, aho umugabo w’imyaka 75 ndetse n’umugore w’imyaka 70 babyaye umwana wabo wa mbere”.
Gusa, abo babyeyi babyaye bari mu myaka 70 binyuze muri ‘IVF’, mu Buhinde (Gopichand na Chandravati Devi) bashobora kuba babaye aba nyuma, kuko itegeko rishya ryatangiye gushyirwa mu bikorwa muri Nyakanga uyu mwaka wa 2022, ribuza amavuriro afasha abantu binyuze muri ‘IVF’ ko batazajya baha iyo serivisi abagabo n’abagore barengeje imyaka 50 y’amavuko.
Umugore wa mbere wabyaye akuze cyane kurusha abandi ku Isi, na we ni uwo mu Buhinde, yabyaye mu 2019, abyara abana babiri b’impanga b’abakobwa, binyuze muri ‘IVF’, akaba yitwa Mangayamma .
Ohereza igitekerezo
|