Babiri batorotse gereza bafatirwa muri resitora iri hafi yayo

Abagabo babiri, umwe w’imyaka 37 n’undi w’imyaka 43, byagaragaye ko babuze muri gereza, mu gihe barimo babara imfungwa ku buryo buhoraho, nyuma baza kumenya ko batorotse ndetse baranafatwa.

Babonye ahantu hadakomeye mu nyubako bari bafungiyemo, bakoresha ibikoresha birimo ibyuma n’uburoso bwo mu kanwa, batobora igikuta baratoroka.

Izo mfungwa zombi zatorotse gereza zari zifungiyemo, muri Leta ya Virginia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma y’amasaha makeya, bazifatira muri Resitora iri hafi y’iyo gereza, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru ‘Associated Press’.

Abashinzwe ubugenzacyaha muri iyo Leta, batangaje ko nyuma yo gukora iperereza basanze abo bagabo barifashishije ibikoresho birimo ibyuma n’uburoso bwo mu kanwa, bagatora ahantu hatari hakomeye muri iyo nyubako bari bafungiyemo, bakabona aho banyura bagatoroka.

Bivugwa ko bakoresheje ‘ferabeto’ kugira ngo bashobore gutobora urukuta ruzengurutse gereza, nyuma ubuyobozi busaba abaturage gufasha mu gushakisha abo bagabo.

Abo bagabo bombi baje gufatirwa muri resitora iri hafi y’iyo gereza, ku makuru yari atanzwe na ba nyirayo, bamenyesheje Polisi.

Umwe muri aho bagabo yari afungiye kuba yaranze kubahiriza icyemezo cy’urukiko, mu gihe undi yari afungiye gutanga sheki itazigamiye, no gukoresha inyandiko mpimbano.

Abayobozi ntibaratangaza igihano kigenewe abo babiri ku bijyanye no kuba baratorotse gereza, nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wa Polisi muri ako gace.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka