Babeshye abantu ko babasubiza itoto hakoreshejwe imashini, babiba asaga miliyoni 4.1 z’Amadolari
Umugabo n’umugore we bo mu Buhinde, barashakishwa na Polisi nyuma yo kwishyuza abantu asaga miliyoni 4.1 z’Amadolari bababwira ko bagiye kubasubiza itoto bakoresheje imashini.

Uyu mugabo n’umugore we babwiraga abantu ko barimo gusaza imburagihe bitewe no guhumeka umwuka wangijwe no guhumana kw’ikirere n’ibindi bibazo, bityo ko bakoresheje imashini yaturutse muri Israel ndetse n’ubundi buvuzi bukoresha umwuka mwiza wa Oxygen (Oxygen therapy), bagiye kubafasha kugabanya imyaka.
Uwo mugabo witwa Rajeev Kumar Dubey n’umugore we Rashmi Dubey, bivugwa ko bashobora kuba ari bamwe mu bahimbye ikinyoma gitangaje ku Isi mu mateka ya muntu.
Ubusanzwe ngo bari bafite ikigo gikora ubuvuzi (Therapy center) mu Mujyi wa Kanpur, muri Leta ya Uttar Pradesh, maze bumvishije abantu ko barimo basaza by’imburagihe, kubera umwuka uhumanye bahumeka n’ibindi byinshi, bashobora kubafasha bakongera kugarura itoto bakoresheje iyo mashini bavanye muri Israel (Israel-made time machine), ndetse n’ubuvuzi bukoresha umwuka wa oxygen (Oxygen therapy).
Bivugwa ko uwo mugabo n’umugore we, bacyekwaho kuba barabeshye abakiliya babo cyane cyane abageze mu myaka y’izabukuru ko babasuza ubuto, bigatuma babakuraho Amarupiya afite agaciro k’asaga miliyoni 4.1 z’Amadolari muri rusange.
Umwe mu bayobozi ba Polisi, Anjali Vishwakarma yabwiye televiziyo yo mu Buhinde ya NDTV ko "Bakoreraga umuntu ubwo buvuzi inshuro 10 akishyura Amarupiya 6000 ($72) n’ibihumbi 90 (Rs 90,000), ku guhabwa ubwo buvuzi mu gihe cy’imyaka itatu, ariko baje kongera ko umuntu uzanye abakiriya kuri iryo vuriro, we azajya ahabwa iyo serivisi ya oxygen therapy ku buntu”.
Renu Singh, umwe mu bakiriya batekewe umutwe bakibwa amafararanga yabo n’uwo mugabo n’umugore we bizezaga ko basubiza abantu itoto, ariko akamara amezi yahawe atabona impinduka n’imwe, ngo yabwiye Polisi ko yishyujwe abarirwa mu 21.000 by’Amadolari y’Amerika, kandi ko muri rusange hari abantu babarirwa mu magana bagannye abo bavuzi, muri rusange bakaba barishyuye abarirwa muri miliyoni 4.1 z’Amadolari.
Kugeza ubu, Polisi ifite ibimenyetso ko hari abantu batwawe amafaranga n’uwo muryango wa Dubey, ariko iperereza riracyakomeje.
Ntibirasobanurwa ukuntu Rajeev n’umugore we Rashmi Dubey bashoboraga kwemeza abantu ko bakora ibyo bitangaza byo kubasubiza ubuto, ariko abashobora kubazwa na Polisi uko byabagendekeye kugeza ubu, ngo bavuze ko babizezaga kubona umusaruro w’ubwo buvuzi bw’iyo mashini mu mezi makeya, ku buryo umuntu agaragara nk’uwakuyeho imyaka 20 ku yo afite, kandi ko iyo mashini ifite n’ubushobozi bwo gukiza ingingo z’imbere mu mubiri w’umuntu.
Polisi yo mu Buhinde yamaze gukora dosiye y’uwo mugabo n’umugore, irimo kubashakisha, ibibuga by’indege byose byahawe imyirondoro yabo kugira ngo, hatazagira indege ibatwara bagacika bakajya mu mahanga, ariko uko iminsi igenda ishira badafatwa, ubu ngo birakekwa ko bashobora kuba baramaze guhungira mu mahanga bajyanye amafaranga y’abo bakiriya babeshyaga ko bagiye kubakorera ubuvuzi bw’igitangaza.
Ohereza igitekerezo
|