Australia: Abanyeshuri 11 bakoremetse mu gihe bari mu igerageza rya Siyansi

Mu gihugu cya Australia, abanyeshuli 11 bakomeretse ubwo bari mu igerageza rya siyansi. Amakuru dukesha BBC aravuga ko abanyeshuri babiri muri abo 11 bakomeretse, ari bo bahiye bikabije, bahita bajyanwa kwa muganga, naho abandi icyenda (9) bo byavugwaga ko bahiye byoroheje.

Ishuli ryabereyemo impanuka
Ishuli ryabereyemo impanuka

Igerageza rya siyansi abo banyeshuri bakoraga, ngo ryarimo ibinyabutabire bya ‘sodium bicarbonate’ na ‘methylated spirits’ nyuma ngo biza kugenda nabi kubera umuyaga maze biteza impanuka.

Abashinzwe ubutabazi bwihuse ndetse n’abashinzwe kuzimya inkongi, bahise bagera ku ishuri ryabereyeho iyo mpanuka, bifashishije indege ya kajugujugu.
Ni impanuka yabareye ku ishuri ryitwa ‘Manly West Public School’ kuri uyu wa mbere mu ma saa saba z’amanywa .

Abanyeshuli bakomeretse bari mu myaka hagati ya 10 na 11, bakaba bahiye ku bice bitandukanye by’umubiri, harimo abahiye mu maso, mu gatuza no ku nda, abandi bashya ku maguru.

Hari kandi n’umwarimu umwe wakomeretse ariko ngo yakomeretse byoroheje. Ababyeyi benshi bahise baza aho ku Ishuri kubaza icyatumye bakora iryo gerageza.
Mich Ashton, umwe mu babyeyi bafite abana kuri iryo shuli yabwiye Ikinyamakuru ‘BBC’ ko bamenye ayo makuru bayakuye kuri interineti.

Yagize ati: " Twumvise ibyabaye tubikuye kuri Interineti, byari biteye ubwoba, ariko bigaragara ko ikibazo bahise bakirangiza vuba”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka