Armenie: Madame Louise Mushikiwabo yasusurukije amahanga mu mbyino Nyarwanda - AMAFOTO

Mu gitaramo Nyarwanda cya kabiri cyabimburiye Ihuriro ry’abayobozi b’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, OIF, Madame Louise Mushikiwabo yatunguye abakitabiriye abyina imbyino Nyarwanda, agasusurutsa benshi.

Madame Louise Mushikiwabo n'Inyamibwa Icakanzu Contante mu gitaramo
Madame Louise Mushikiwabo n’Inyamibwa Icakanzu Contante mu gitaramo

Madame Louise Mushikiwabo wari muri iki gitaramo ni umwe mu bakandida bafite amahirwe menshi yo kuzegukana umwanya w’Umunyamabanga mukuru wUmuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa aho ahanganye na Michaelle Jean ukomoka muri Canada.

Ayo matora azabera muri iri huriro ry’abakuru b’ibihugu na za guverinoma, rizatangira kuri uyu wa Kane rigasoza ku wa gatanu tariki ya 12 Ukwakira 2018.

Iki gitaramo cyari kiyobowe n’Abahanzi Nyarwanda barimo Miss Shanel wamenyekanye cyane mu Rwanda ubu akaba akorera umuziki mu gihugu cy’Ubufaransa.

Umuhogo wa Miss Shanel wahogoje amahanga muri iki gitaramo
Umuhogo wa Miss Shanel wahogoje amahanga muri iki gitaramo

Cyagaragayemo kandi Munyanziza Francis umwe mu bahanga u Rwanda rufite mu gucuranga inanga ndetse na Icakanzu Contente umwe mu babyinnyi b’abahanga itorero ry’Igihugu Urukerereza rifite, akaba umubyinnyi n’umutoza w’Itorero Inyamibwa rya AERG ya Kaminuza y’u Rwanda.

Munyanziza Francis umwe mu bakirigita Nanga n'Abahanga u Rwanda rufite
Munyanziza Francis umwe mu bakirigita Nanga n’Abahanga u Rwanda rufite

Madame Louise Mushikiwabo afatanyije n’Inyamibwa Icakanzu Contente, baherekejwe n’amajwi meza y’abahanzi b’Abanyarwanda, basusurukije abantu mu mbyino, berekana koko ko Umuco wa Kinyarwanda ukomeje kuza ku isonga, kandi ari uw’Agaciro.

Irebere mu mafoto uko iki gitaramo cyaberaga ku gicumbi cya Francophonie mu Mujyi wa Erevan cyari kimeze

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

RWANDA KEEP IT UP!!! WE ARE PROUD OF YOU.

Bernard RWANGABWOBA yanditse ku itariki ya: 12-10-2018  →  Musubize

@Bahati& Kabaka: muravuga ko Imana itivanga muri politiki mushingiye kuki? ubwo se iyafashaga abisirayeri gutsinda andi mahanga yari iki? iyatindije izuba kurenga kugira ngo abisirayeri babanze barimbure umwanzi n’inki? iyafashije Dawidi kwica goliyati? muri bibiliya handitse ngo: mugandukire ababayobora kuko ubutegetsi(ubutware) bwose buturuka Ku mana!
tujye tureka kuzana imyumvire yacu bwite ngo dushake kuyiheraho duca amazi ibyo abandi bavuze bagendeye Ku yabo myumvire.
ikindi bibiliya ivuga ko Imana yanga icyaha itanga umunyabyaha!kandi icyazanye Yesu si abakiranutsi ahubwo ni abanyabyaha.

jham yanditse ku itariki ya: 12-10-2018  →  Musubize

aba bayobozi nibo dushaka bishimira ko arabanyarwanda .
imana izamujya imbere atsinde amatora kandi turabyizeye birashoboka cyane

ndayishimiye yanditse ku itariki ya: 11-10-2018  →  Musubize

Ndasubiza wowe witwa Ndayishimiye.Ntabwo Imana yivanga muli Politike.Ndetse Yesu yasize asabye abakristu nyakuri kutivanga mu byisi nkuko Yohana 17 umurongo wa 16 havuga.Ni kimwe na babandi basenga iyo bagiye gukina umupira.Ni ukwibeshya cyane.None se RONALDO atwara Ballons d’or 5 kubera ko imana imukunda kurusha abandi?Ntibishoboka kuko RONALDO akora ibyo imana itubuza,cyacyane gushurashura mu bagore.Mushikiwabo araza gutorwa kubera ko yerekanye ubushobozi mu kwiyamamaza.Ntabwo ari imana ituma atorwa kuko itivanga muli Politike.Imana icyo ikora,ni uguha abantu beza n’ababi ubuzima.Gusa menya ko abantu bose bakora ibyo itubuza kandi nibo benshi,izabakura mu isi,isigaze abeza gusa.Byisomere muli Imigani 2,imirongo ya 21 na 22.
Ntimukitirire imana ibintu byose.Wibuke ko n’ugiye kwiba bigacamo ashimira imana!!!

Kabaka yanditse ku itariki ya: 11-10-2018  →  Musubize

Ntacyo Imana itajyamo

None se siyo yimika abami !
None se ijambo rivuga ngo ubuyobozi bwose butangwa n’Uwiteka nturizi.

Rero niyo waba ufite buhanga bungana iki,itafunguye ntawagufungurira.

Byose rero niyo.

Nibindi byose niyo,no gukina niyo.
Ntugace imanza sibyawe,kuko ushobora kubona acumura (ronardo) ntuzi aho yihanira.

Twese twubeshejweho ni imbabazi z’Uwiteka.

Peter yanditse ku itariki ya: 11-10-2018  →  Musubize

Ndabaza wowe witwa Peter.Nkurikije ibyo uvuga,imana niyo ituma icyo wakora cyose gicamo.Niyo ifasha abajura bagiye kwiba "bigacamo",niyo ituma abagiye gusambana "bicamo",ni nayo yatumye Idi Amin na Habyarimana bafata ubutegetsi babanje kwica inzira-karengane zitabarika?Ntimugafate Imana nk’igikinisho kiraho gifasha abantu gutsinda mu mupira,gufata ubutegetsi ubanje kumara abantu,etc...Niba uri umukristu nyakuri,wagombye kumenya neza ibyo imana ikunda n’ibyo yanga.Soma muli Yohana 9:31,urasanga Imana idakunda abanyabyaha.Kuri wowe,kuba Ronaldo abana n’indaya,ubwo arimo kwihana???

Bahati yanditse ku itariki ya: 11-10-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka