Arikiyepiskopi wa Kampala yasanzwe mu cyumba cye yapfuye
Arikiyepiskopi wa Arikidiyoseze ya Kampala, Cyprian Kizito Lwanga, bamusanze mu cyumba cye yapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 werurwe 2021, nk’uko byanditswe mu kinyamakuru ’Daily Monitor’ cyo muri Uganda dukesha iyi nkuru.

Inkuru y’urupfu rwa Arikiyepiskopi Lwanga yatangajwe na Kiliziya Gatolika yo mu mujyi wa Kampala.
Mu itangazo ryashyizweho umukono na Fr Pius Ssentumbwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, yavuze ko uwo wihaye Imana noneho yamuhamagaye.
Yagize ati "N’umubabaro mwinshi, ndabamenyesha ko Umushumba wacu twakundaga, Arikiyepiskopi wa Arikidiyoseze ya Kampala nyiricyubahiro Dr Cyprian Kizito Lwanga yahamagawe n’Imana. Lwanga yasanzwe mu cyumba cye yapfuye mu gitondo cy’uyu munsi. Turasaba ngo Imana ishobora byose kandi igira imbabazi imuhe iruhuko ridashira".
Muri iryo tangazo bongeyeho ko "Ibindi bizakurikiraho bizatangazwa nyuma".
Ohereza igitekerezo
|
umuntu aravuka,agakura agapfa ikibi n’ugupfana ibyaha, Cpryan Imana imwakire mu bayo
Yapfiriye kimwe na Prof.wigishaga muli UR kandi bapfa kimwe. URUPFU,ni inzira ya twese.Ariko nk’abakristu,ntitugatinye urupfu.Tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bakoraga ibyo Imana ishaka kandi batiberaga mu byisi gusa,izabazura ku munsi wa nyuma ikabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka cyane Imana,kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Roho idapfa yahimbwe n’umugereki witwaga Socrates utaremeraga Imana dusenga.