Arabiya Sawudite: Abagore bakomorewe gukora imirimo yari isanzwe ari iy’abagabo

Nyuma y’imyaka myinshi abagore n’abakobwa bo muri Arabia Sawudite batemerewe kujya mu mirimo imwe n’imwe, icyo gihugu gitsimbaraye ku muco wacyo, ubu noneho cyabemereye gukora imirimo ubusanzwe yari igenewe abagabo.

Ibi byatumye batinyuka kugaragara ku isoko ry’umurimo mu buryo bwagutse. Urugero ni aho hasohotse itangazo ry’akazi k’imyanya 30 igenewe abashoferi b’abagore ba gari ya moshi, abagasabye bari hafi 28,000.

Ikigo cy’abanya Esipanye gikora ubwikorezi bwa Gari ya moshi muri Arabia Sawudite cyitwa Renfe cyashyize ku isoko iyi myanya, cyemeye gutanga amahugurwa ku bagore batoranyijwe uko ari 30, kinabahemba mu gihe cy’umwaka umwe.

Abagore bari hagati y’imyaka 22 na 30, batoranyijwe hakurikijwe amashuri bize, n’ubushobozi bwabo bwo kuvuga no kwandika neza Icyongereza, bazatangira akazi ko gutwara gari ya moshi muri werurwe 2023.

Bazaba bashobora gutwara Gari ya moshi zigendera ku muvuduko wo hejuru, mu muhanda uhuza umujyi wa Maka n’uwa Madina, ukoreshwa cyane n’abayoboke b’idini ya Isilamu, babarirwa muri za millioni buri mwaka mu gihe cy’umutambagiro wabo.

Icyo kigo cya Ranfe, cyari gisanzwe gikoresha abagabo 80 batwara Gari ya moshi n’abandi 50 bari bakiri mu mahugurwa. Ni ubwa mbere mu mateka ya Arabiya Sawudite abagore bazaba bahawe uburenganzira bwo kwinjira muri uwo mwuga.

Mu mwaka wa 2018, nibwo abagore bo muri Arabiya Sawudite bemerewe gutwara imodoka, muri 2019 nabwo bahawe uburenganzira bwo gusohoka mu rugo nta ruhushya rw’umugabo (Se, musaza we cyangwa undi mugabo umufiteho uburenganzira).

Hashize igihe gito abagore bemerewe gutwara imodoka
Hashize igihe gito abagore bemerewe gutwara imodoka

Muri uwo mwaka kandi, nibwo bemerewe kuba bakwibana ndetse no kwihangira imirimo yabo bwite.

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’Abanyamerika, Brookings Institution, bwagaragaje ko imirimo ikorwa n’abagore ba Arabiya Sawudite bagize 42% by’abaturage bose, yavuye kuri 20 igera kuri 33% muri 2021.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka