Apple igiye kwishyura Miliyoni 95 z’Amadolari kubera kumena ibanga

Sosiyete y’ikoranabuhanga ya Apple yemeye kwishyura Miliyoni 95 z’Amadolari yaciwe bitewe n’uko abakoresha telefone zayo bayishinja kubika, no gusakaza ibiganiro by’abazikoresha kandi nta burenganzira ibifitiye.

Apple yemeye kwishyura ayo mafaranga, kugira ngo abayirega bahagarike ibyo kuyikurikirana mu nkiko.

Iyo sosiyete ikomeye bijyanye n’ikoranabuhanga mu by’itumanaho ishinjwa kuba yarumvirizaga ibiganiro by’abakiriya bayo binyuze muri porogaramu yayo yitwa ‘Siri’ ishyirwa muri telefoni za iPhone.

Nk’uko bikubiye mu kirego gihuriweho cyatanzwe mu 2019, iyo Porogaramu ya ‘Siri ‘ ishobora kwifungura umuntu atabishaka (être activée accidentellement) maze igatangira kubika ibiganiro abantu bakora mu buzima bwite.

Abakiriya bareze iyo Sosiyete ya Apple bayishinja kuvogera ibanga ryabo, harimo kohereza ibiganiro byabitswe batabizi batabitangiye n’uburenganzira.

Televiziyo TV5Monde yatangaje ko Sosiyete ya Apple mu ntangiriro yabanje guhakana ibyo ishinjywa ivuga ko nta ruhare ibifitemo.

Amasezerano yasinywe na Apple mu rwego rwo gukemura icyo kibazo, ayisaba kwemera gusiba ibyo byose yabitse abakiriya batabizi, kandi igasobanurira abakiriya bakoresha izo telefoni za iPhone amahitamo yabo ku byerekeye kubika amakuru akusanywa n’iyo Porogaramu ya Siri.

Iyi sosiyete ifite icyicaro mu mujyi wa Calfornia ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yubatse izina mu bikoresho by’ikoranabuhanga, no mu kurinda ubuzima bwite bw’ababikoresha, ariko ntibyayibujije kuba imaze imyaka itanu mu manza iregwamo n’abakiriya bayishinja kuba itararinze ibanga ryabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka