Angola yikuye mu muryango uhuza ibihugu bicukura Peteroli

Angola yikuye mu muryango wa OPEP/OPEC uhuza ibihugu bicukura peteroli. Angola nk’igihugu gicukura Peteroli nyinshi ku Mugabane w’Afurika, cyavuye muri uwo muryango wa OPEP kubera kutumvikana ku iganuka ry’ibyo icyo gihugu gikura muri peteroli yacyo cyohereza mu mahanga, nk’uko byifuzwa n’ibindi bihugu bicukura peteroli nyinshi ku Isi.

Angola yikuye muri OPEP
Angola yikuye muri OPEP

Aljazeera yatangaje ko icyo cyemezo cya Angola cyatangajwe ku wa Kane tariki 21 Ukuboza 2023, na Minisitiri wa Angola ushinzwe umutungo kamere, Peteroli na Gaz, Diamantino Pedro de Azevedo, nyuma y’uko inama y’Abaminisitiri iteranye yiga kuri icyo kibazo, ndetse na Perezida wa Angola João Lourenço agasinya iteka rya Perezida.

Angola yari imaze igihe igaragaza ko ishaka kuzava muri uwo muryango, kuko yagiye yikura ku meza y’ibiganiro inshuro nyinshi. Impamvu z’ingenzi zatumye Angola ifata icyemezo cyo kuva muri uwo muryango zagarutsweho na Minisitiri Diamantino de Azevedo.

Yagize ati “Ntabwo ari icyemezo gihubukiwe. Itangazamakuru urugendo rwacu muri uyu Muryango kugeza muri munsi ishize, ubwo twagaragazaga ko tutishimiye icyemezo cyafashwe n’uwo muryango. Ubwo rero byaje kutugaragarira ko ibyiza ari ko twava mu muryango wa OPEP, tuwifuriza gukomeza gukora neza cyane ko urimo gukora ku biryo bwo kuringaniza ihindagurika ry’ibiciro bya peteroli ku rwego rw’Isi.

Ubundi, uburyo uwo muryango wa OPEP ukoresha mu bucuruzi bwawo bwa peteroli, ni ukugabanya ingano ya peteroli wohereza ku isoko mpuzamahanga, mu rwego rwo kugira ngo igiciro cyayo kizamuke.

Mu mpera z’Ukwezi k’Ugushyingo 2023, nibwo Angola na Nigeria, nk’ibihugu bicukura peteroli nyinshi ku Mugabane w’Afurika, byagaragaje ko bitishimiye ingano yagenwe n’uwo muryango kuri peteroli byemerewe kohereza hanze, ubwo bikanajyana n’amafaranga byinjiza.

Uwo muryango wa OPEP washinzwe mu 1960, uhuza ibihugu 13, mu 2016 wihuje n’ibindi bihugu icumi byo hirya no hino ku Isi birimo n’u Burusiya.

Kuba Angola yavuye muri uwo muryango ubarizwamo n’u Burusiya, kandi ngo bishobora kuba binajyana na gahunda ya Perezida João Lourenço “ushaka gukomeza gusigasira umubano mwiza na Leta zunze Ubumwe za Amerika”, nk’uko byatangajwe na Marisa Lourenço, inzobere mu bya politiki n’ubukungu mu Karere Angola ikerereyemo mu kiganiro yagiranye n’Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka