Angola yahagaritse inshingano z’ubuhuza mu kibazo cya Congo
Angola yahagaritse inshingano z’ubuhuza hagati y’impande zihuriye mu kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa DRC.

Mu itangazo Guverinoma ya Angola yashyize ahagaragara muri iki gitondo, yavuze ko Leta yabo yafashe inshingano z’ubuhuza kuva mu myaka ine ishize, maze ngo igeza abagomba kugirana ibiganiro "ku ntambwe ishimishije."
Yavuze ko yari yabigiyemo yabihaye agaciro, ariko ngo hagiye habamo kubura umwe mu bagombaga kuganira, nko mu kwezi k’Ukuboza 2024 ndetse no muri Werurwe, aho M23 yagombaga guhura na DRC ubwayo.
Itangazo rigira riti "ibiganiro by’ejobundi byasibiye kubera izindi mpamvu zagiye zivuka ku rwego rwa Afurika ndetse no hanze yayo."
Perezida Jao Lourenço wa Angola yari aherutse gutangaza ko agiye guhagarika izo nshingano kugira ngo akore imirimo yindi aherutse guhabwa yo kuba Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri uyu mwaka wa 2025.
Icyakora, Angola yavuze ko hamwe n’ibiganiro DRC ishaka kugirana n’u Rwanda, ishyigikiye ko Congo iganira na M23 imbonankubone.
Biteganyijwe ko umuryango w’Ubumwe bwa Afurika uzashaka undi mukuru w’Igihugu uzakomeza izo nshingano z’ubuhuza.
Iki cyemezo ariko, kije gisanga izindi gahunda zatangiye, aho mu cyumweru gishize, Perezida Paul Kagame yahuye na mugenzi we wa Congo Felix Tshisekedi i Doha muri Qatar, bakaganira ku kibazo cy’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Congo.
Umuhuza muri iki kiganiro yari umuyobozi w’ikirenga wa Qatar.
Nyuma y’iki kiganiro, M23 yagaragaje ko ishishikajwe no kuganira na Leta ya Congo, ndetse irekura umujyi wa Walikale yari imazde gufata.
Congo nayo, yavuze ko kubera ibiganiro bya Qatar ihagaritse gushoza intambara kuri M23. Ari u Rwanda, ari na Qatar bavuze ko bishimiye iyi ntambwe.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|