Angola: Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yitabiriye irahira rya João Lourenço

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Edouard Ngirente, yitabiriye umuhango w’irahizwa rya Perezida João Manuel Gonçalves Lourenço uherutse gutsinda amatora, ugiye kuyobora Angola muri manda ya kabiri, umuhango wabaye kuri uyu wa Kane tariki 15 Nzeri 2022.

Ni umuhango ubera mu murwa Mukuru rwagati w’icyo gihugu ari wo Luanda, ahitwa Praca da Republica, aho Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente, yahagarariye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, nk’uko byatangajwe n’urubuga rwa Twitter rw’ibiro bya Minisitiri w’Intebe.

Uwo muhango witabiriwe kandi n’Abakuru b’ibihugu bya Afurika 12, ndetse n’abahagarariye za Guverinoma zo hirya no hino ku Isi.

Icyakora ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida João Lourenço, ari ryo UNITA, ntiryishimiye uyu muhango kuko rivuga ko ari ryo ryatsinze amatora.

Mu myiteguro y’irahira ry’Umukuru w’Igihugu cya Angola, umubare munini w’abapolisi n’abasirikare wagaragaye mu Mujyi wa Luanda aho bacunze umutekano kugeza n’ubu, nyuma y’amakuru y’uko abatavuga rumwe na Leta bashobora kuba bateguraga kubangamira uyu muhango.

Ibyo byanatumye bamwe mu batavuga rumwe na Leta bavuga ko abasirikare n’abapolisi bakwijwe mu bice bitandukanye, ari uburyo bwo gutera ubwoba abaturage bashakaga kwigaragambya bamagana ibyavuye mu matora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka