Angola: Minisitiri Biruta yashyikirije João Lourenço ubutumwa bwa Perezida Kagame
Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Dr Vincent Biruta, yashyikirije Perezida João Lourenço wa Angola ubutumwa bwa mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame, mu kwifuriza iki gihugu isabukuru y’imyaka 50 kimaze kibonye ubwigenge.
Ni ubutumwa yatanze ku wa Kabiri tariki ya 11 Ugushyingo 2025, nyuma yo kwitabira uyu muhango wabereye muri Praça da República mu Mujyi wa Luanda.
Angola yabonye ubwigenge mu 1975, ibukuye kuri Portugal, nyuma y’intambara yamaze imyaka 13.
U Rwanda na Angola bisanzwe bifitanye umubano mwiza, aho ibihugu byombi bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo gukumira ibyaha, gukora iperereza, gukurikirana ndetse no mu gushinja ibyaha mu manza zitandukanye.
Ibihugu byombi kandi bifitanye n’amasezerano mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, n’imigenderanire ku buryo byakuriranyeho Visa ku baturage babyo.
By’umwihariko Perezida wa Angola, João Manuel Gonçalves Lourenço, yabayeho umuhuza mu bibazo by’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), inshingano yavuyeho mu ntangiriro z’uyu mwaka nyuma yo guhabwa kuyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|