Angola: Imyuzure imaze guhitana abantu 24, abagera bihumbi bavuye mu byaho

Muri Angola abantu bagera kuri 24 bamaze guhitanwa n’imyuzure, mu gihe ingo zigera nibura ku 2,300 zarengewe, muri rusange abantu basaga 11,000 akaba ari bo bamaze kugirwaho ingaruko n’iyo myuzure, nk’uko bitangazwa n’abayobozi muri Guverinoma y’icyo gihugu.

Imvura yateje iyo myuzure yatangiye kugwa ku wa Mbere tariki 19 Mata 2021, iba nyinshi cyane ivanze n’umuyaga ugusha amazu, ndetse n’amazi menshi yatwaye ibiti n’amamodoka.

Nibura inzu zigera ku 2,344 zarengewe n’amazi y’imyuzure mu gihe izindi 60 zaguye, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru ‘AFP news agency’. Muri rusange abantu bagera ku 11,745 bagezweho n’ingaruka z’iyo myuzure.

Mu bikorwa remezo byarengewe n’amazi y’imyuzure, harimo ibigo nderabuzima bine, ibiraro bihuza imihanda bine ndetse n’amashuri 14.

Imyuzure kandi ngo si ikintu kidasanzwe muri Angola kuko ngo iyo ari mu gihe cy’imvura bakunda kugira imyuzure.

Mu Kwezi kwa Mutarama k’umwaka ushize wa 2020, na bwo imyuzure yahitanye abantu bagera kuri 41 isenya inzu zituwemo zigera kuri 300, igira ingaruka ku miryango 2,000.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka