Amerika yemeje ko yishe umuyobozi wa Al-Qaida

Uwo wari umuyobozi wa Al-Qaïda, Ayman Al-Zawahiri, yafatwaga nk’aho ari we wateguye igetero cyo ku itariki 11 Nzeri 2001, cyahitanye ubuzima bw’abantu hafi 3000 muri Amerika.

Ayman Al-Zawahiri byemejwe ko yishwe
Ayman Al-Zawahiri byemejwe ko yishwe

Ku wa Mbere tariki 1 Kanama 2022, Perezida wa Amerika, Joe Biden yagize ati "Ubutabera bwabonetse, wa muyobozi w’iterabwoba ntakiriho."

Perezida Biden yatangaje ko Ayman Al-Zawahiri, yarashwe n’indege ari mu Mujyi wa Kaboul muri Afghanistan. Urupfu rwe, "ruzatuma imiryango y’abaguye mu bitero byo kuri 11 Nzeri bahindura paji (tourner la page)”.

Ayman Al-Zawahiri yakurikiranywe igihe kirekire mu buryo bw’ikoranabuhanga, aho yabaga ari ku rubaraza rw’inzu akaba ari naho yaje kwicirwa nk’uko byatangajwe n’umwe mu bayobozi bakuru ba Amerika, waganiriye n’Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP).

Igikorwa cyo kurasa uwo muyobozi wa Al-Qaida cyabaye mu mpera z’icyumweru gishize, kandi ngo "nta musivili n’umwe wakiguyemo", nk’uko Perezida Joe Biden yabivugiye mu kiganiro yatanze kuri Televiziyo.

Yagize ati "Igihe cyose bizatwara, aho uzihisha hose, niba ubangamiye umutekano w’abaturage bacu, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizakubona kandi zikwice uveho".

Uwo muyobozi wishwe ngo yakoranye bya hafi na Oussama Ben Laden, na we wari umuyobozi wa Al-Qaida. Ayman Al-Zawahiri, yavutse mu 1951, avukira i Cairo mu Misri.

Ayman Al-Zawahiri, yayoboye icyitwa ‘Jihad islamique égyptien’ (JIE) igihe kirekire, aza kujya mu mutwe wa Al-Qaïda mu mpera za 1990. Kuva ubwo yabaye umwe mu bayobozi bakomeye b’uwo mutwe, ndetse mu 1998 aza kuba umuyobozi wungirije Oussama Ben Laden, ndetse aba n’umuganga we, aza no kumusimbura ku buyobozi bwawo mu 2011, nyuma y’uko yishwe n’Umukomando w’Umunyamerika, amwiciye muri Pakistan.

Amerika yari yarashyizeho igihembo cya Miliyoni 25 z’Amadolari ku muntu uzatanga amakuru y’aho uwo muyobozi wa Al-Qaïda yaba aherereye, kuko yari yarabuze uhereye mu myaka isaga icumi ishize.

Mu mpera za 2020, hari ibihuha byigeze kuza ko yaba yarapfuye yishwe n’indwara y’umutima, ariko aza kongera kugaragara muri videwo. Muri Kamena 2021, hari raporo ya Komite y’Umuryango w’Abibumbye yagaragaje ko Ayman Al-Zawahiri, “yaba ari ahantu mu gace kari hafi y’umupaka ugabanya Afghanistan na Pakistan".

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kumenya aho ubutagondwa bwaturutse biroroshye.Nkuko History ibyerekana,n’Intumwa Muhamadi yakundaga kurwana.Kimwe mu bitero bikomeye Muhamadi yayoboye kitwa “The Battle of Badr” cyabaye le 15/03/624,kuli 287 km uvuye I Macca.Amaze gushinga idini ya Islam,abamusimbuye nabo bali intagondwa.Bagabye ibitero byinshi muli Aziya,muli Africa no mu Burayi,bagarukira ahitwa Poitiers muli France.Uwangaga kuba Umuslamu,baramwicaga cyangwa bakamuca umutwe.Niho ubutagondwa bwaturutse.Yesu wali umunyamahoro,yabujije abakristu nyakuli kurwana,abasaba gukunda n’abanzi babo.Ibi bituma wumva neza hagati ya Yezu na Muhamadi uwari Intumwa y’Imana nyakuli.

nkomeza yanditse ku itariki ya: 3-08-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka