Amerika yemeje ikoreshwa ryihuse ry’ikinini cya Paxlovid mu guhangana na Covid-19
Leta zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Ukuboza 2021, zemeje bwa mbere ikoreshwa ry’ikinini cya Paxlovid cyo kuvura Covid-19 cyakozwe n’ikigo cya Pfizer, ko gihabwa abanduye icyo cyorezo.

Ni mu gihe ubwoko bushya bwa Omicron bwateye ubwoba Abanyamerika muri ibi bihe by’imisi mikuru yo kurangiza umwaka.
Icyo kinini cya Paxlovid, cyahawe uburenganzira bwo kuba kigiye gukoreshwa mu buryo bwihuse n’ikigo cya Leta gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti (FDA). Icyo kinini cyemewe nyuma y’igeragezwa ryacyo ryerekanye ko kigabanya ububare w’abantu binjira mu bitaro n’abapfa ku kigereranyo cya 88%.
Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yavuze ko agiye gushyiraho itegeko rizafasha kugira ngo uruganda rukora inkingo rwa Pfizer, rwihutishe ikorwa ry’ibyo binini ku bwishi. Ni mu gihe Ikigo cya FDA kivuga ko iki kinini kije kunganira inkingo za Covid-19.
Ikigo cy’Ubumwe bw’u Burayi gishinzwe kugenzura imiti mu cyumweru gishize, nacyo cyemereye ibihugu byo muri uwo muryango gukoresha icyo kinini cya Paxlovid cyakozwe na Pfizer.
Ohereza igitekerezo
|
Murikwisonga mkuduhera amakuru kugihe mukomereze aho