Amerika yavuze ko nta basirikare bayo bazaryozwa igitero cy’i Kabul

Amerika yavuze ko nta basirikare bayo cyangwa abategetsi bazaryozwa igitero cy’indege itagira umupilote (drone), cyahitanye abantu 10 muri Afghanistan mu kwezi kwa munani uyu mwaka.

Igenzura ry’imikorere ryo ku rwego rwo hejuru ryo mu kwezi k’Ukuboza, ryanzuye ko bidacyenewe ko hatangwa igihano cy’imyitwarire, kuko nta tegeko ryahonyowe, kandi hakaba nta gihamya igaragaza imyitwarire mibi cyangwa uburangare.

Ibitangazamakuru byinshi byo muri Amerika byatangaje ko iryo genzura ryemejwe ku wa Mbere tariki 13 Ukuboza 2021, na Minisitiri w’Ingabo wa Amerika, Lloyd Austin.

Icyo gitero cyabaye mu minsi ya nyuma y’ibikorwa bya Amerika byo guhungisha abantu ibakura mu murwa mukuru Kabul, nyuma yuko aba Taliban bafashe ubutegetsi muri Afghanistan.

Umukozi utanga imfashanyo n’abantu icyenda bo mu muryango we, barimo abana barindwi, bapfiriye muri icyo gitero.

Ubutasi bwa Amerika bwibwiraga ko imodoka y’uwo mukozi utanga imfashanyo yari ifite aho ihuriye n’umutwe w’intagondwa wa IS-K, uyu ukaba ari ishami ryo muri Afghanistan ry’umutwe wiyita Leta ya Kisilamu (IS).

Ariko nyuma yaho, Jenerali Kenneth McKenzie ukuriye ibikorwa by’Ingabo za Amerika, yavuze ko icyo gitero cyo ku itariki ya 29 Kanama 2021, cyari ikosa rikabije kandi ribabaje.

Icyo gitero cya drone cyabaye hashize iminsi umwiyahuzi yiturikirijeho igisasu gihitana abaturage b’abasivili bagera ku 170 n’abasirikare 13 ba Amerika, hanze y’ikibuga cy’indege cya Kabul.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka