Amerika yatangiye kugurisha peteroli ya Venezuela

Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) zatangiye kugurisha ku mugaragaro peteroli ya Venezuela, nyuma y’aho Perezida w’iki gihugu, Nicolás Maduro, ashimutiwe n’ingabo za Amerika, ashinjwa ibyaha byo gukorana n’abambutsa ibiyobyabwenge muri USA.

Umwe mu bayobozi bo muri guverinoma ya USA yabwiye CNN ko ku ikubitiro, Amerika yagurishije peteroli ya Venezuela ifite agaciro ka miliyoni 500 z’amadolari. Uwo muyobozi yongeyeho ko hateganyijwe andi magurishwa ya peteroli mu minsi no mu byumweru biri imbere.

Mu minsi ishize, Perezida Donald Trump yatangaje ko afite gahunda yo kugenzura no kugurisha umutungo munini wa Venezuela mu nyungu za Amerika.

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, Trump yari yatangaje ko inganda za peteroli zizashora nibura miliyari 100 z’amadolari mu gusana no kongera kubaka urwego rw’ingufu rwa Venezuela rwari rwarangiritse cyane, n’ubwo hatasobanutse neza aho iyo mibare yaturutse.

Gahunda za guverinoma ya USA zo gukoresha peteroli ya Venezuela mu nyungu za USA zanenzwe ndetse zinashidikanywaho na bamwe mu bayobozi b’ibigo by’ingufu muri Amerika.

Urugero ni nk’Umuyobozi Mukuru wa ExxonMobil, Darren Woods, wavuze ko gushora imari muri Venezuela “bidashoboka muri iki gihe”, asobanura ko hari inzitizi nyinshi zijyanye n’amategeko y’ubucuruzi zigomba gukemurwa mbere yo kumenya inyungu abashoramari babonamo.

Yagize ati "Hari inzego nyinshi z’amategeko n’iz’ubucuruzi zagombye kubanza gushyirwaho kugira ngo dusobanukirwe ku nyungu zava muri iryo shoramari."

CNN ivuga ko hari abandi bayobozi b’ibigo by’ingufu, na bo bagaragaje gushidikanya ku gushora imari muri iki gihugu cyo muri Amerika y’Amajyepfo gikomeje guhura n’ibibazo bikomeye. Nyuma y’inama ndende yabereye mu Biro bya Perezida wa Amerika bizwi nka White House ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, Trump n’abajyanama be basohotse nta masezerano akomeye bagiranye n’ibigo byiyemeje gushora miliyari z’amadolari muri Venezuela.

CNN ikomeza ivuga ko nta bisobanuro birambuye ku igurishwa rya mbere rya peteroli ya Venezuela byatangajwe neza kugeza ku wa Gatatu, ariko ko umuvugizi wa White House, Taylor Rogers, yavuze ko “itsinda rya Perezida Trump riri gufasha mu biganiro n’ibigo bya peteroli byiteguye kandi bifite ubushake bwo gushora imari idasanzwe mu gusana no kongera kubaka ibikorwa remezo bya peteroli ya Venezuela.”

Ni mu gihe ku wa Gatatu w’icyumweru gishize, CNN yari yavuze ko ifite amakuru yizewe ko peteroli ya Venezuela yatangiye gutangwa ku giciro kiri hasi ugereranyije n’ibindi bihugu bikora peteroli, birimo na Canada, mu rwego rwo gukurura abacuruzi ku isoko mpuzamahanga.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka